Abakinnyi bahagaritswe nIkipe ya APR FC Bashobora guhabwa imbabazi

  • admin
  • 10/06/2016
  • Hashize 8 years

Ibi ni ibyatangajwe na Kalisa Adolphe bakunze kwita Camarade akaba ari Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC, akaba yashimangiye ko bagisuzuma amabaruwa yanditswe n’abakinnyi bagaraje imyitwarire mibi ari bo Iranzi Jean Claude, Bayisenge Emery, Ntamuhanga Tumaini Titi na Ndahinduka Michel, kugira ngo barebe niba babababarira.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC ntabwo atangaza itariki bazasubirizaho aba bakinnyi, cyane ko atazi igihe abayobozi bose ba APR FC bazabonekera. Ibi yabitangaje nyuma y’aho APR FC itsindiye Amagaju FC iwayo igitego 1-0, akaba yaranavuze ko iyi kipe yabo itaratwara igikombe mu gihe bagisigaje imikino itatu yo gukina. Yavuze ko hakiri inzira nini yo gutsinda Musanze FC, Marines na AS Kigali, kugira ngo bizere kuza imbere y’iyi kipe ya Rayon Sports bakirusha amanota 7 n’ubwo igifite ibirarane bibiri. Camarade yagize ati “Twagize umusaruro mwiza, ariko ntabwo bivuze ko dutwaye igikombe. Kubona intsinzi ku kibuga kigoye gukiniraho iba ishimishije, kandi tugakina abakinnyi bari mu bihano”. Ibi byanashimangiwe na Rubona Emmanuel, umutoza wungirije wa APRFC we usanga amahirwe ya APR FC akiri 50%.

Adolphe yongeye ho Ati “Urugendo ruracyakomeza, dusigaje imikino itatu. Amahirwe y’igikombe aracyari 50%, andi afitwe n’abandi badukurikiye”. Mu mpera z’iki cyumweru taliki 12 Kamena 2016, APR FC izakina umukino w’umunsi wa 28 na Musanze FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Kalisa Adolphe bakunze kwita Camarade akaba ari Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/06/2016
  • Hashize 8 years