Abakinnyi babiri bafite ubumuga bagiye guserukira u Rwanda mu mikino y’Isi

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years

Muvunnyi Hermas na Nzayisenga Jean Claude bafite ubumuga bw’ingingo bagiye kwitabira amarushanwa y’Isi azabera muri Quatar azaba kuwa 16 Ukwakira 2015.

Muvunyi muri aya marushanwa azasiganwa ahareshya na metero 400 hamwe na 1500 naho Nzayisenga asiganwe muri metero magana ane gusa. Ni nyuma y’aho Muvunnyi Hermas yegukanye umudali wa zahabu mu kwiruka metero magana ane mu marushanwa Nyafurika (All African Games) yabereye muri Congo Brazzaville muri Nzeli 2015

Karasira Eric umutoza ukurikirana aba bakinnyi mu myitozo iri kubera kuri Sitade Amahoro i Remera yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abakinnyi batangiye imyiteguro kuva kuri uyu wa Mbere w’iki cyumweru, imyitozo ikaba inshuro ebyiri ku munsi. Avuga ko aba bakinnyi bazahaguruka mu Rwanda tariki 17 Ukwakira uyu mwaka berekeza muri Quatar ahazabera amarushanwa y’Isi.

Muvunnyi Hermas avuga ko we yatangiye imyiteguro nyuma yo kuva mu marushanwa Nyafurika “All African Games” kugiti cye akaba yarahise akomerezaho no ku wa mbere aho umutoza yabahamagaye. Yagize ati “aya marushanwa nsanzwe nyamenyereye ndatekereza ko nzagerageza kwitwara neza kugira ngo nkomeze guhesha ishema u Rwanda kuko imyitozo turi gukora kabiri ku munsi itwongerera umuvuduko”.

Kugeza ubu aba bakinnyi bahabwa bisabwa byose kugirango imyitozo igende neza ndetse bakaba banacumbikiwe. Src Izubarirashe

www.muhabura.rw

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years