Abakinnyi ba Rayon Sports bizeye ko bazagerana kure na Karekezi Olivier

  • admin
  • 27/07/2017
  • Hashize 7 years

Karekezi uza kugera mu Rwanda uyu munsi tariki 27 Nyakanga 2017, ejo tariki 28 Nyakanga 2017 azayobora imyitozo ya mugitondo.

Mbere yo kuza kwe, Ndayishimiye Eric yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports bamwitezeho byinshi cyane ko na we ashaka kubaka amateka, anaboneraho guha ubutumwa bamwe mu bafana babonaga Karekezi mu ndorerwamo y’uwahoze akinira APR FC kuruta uko yaba umutoza uje kubafasha.

Ati “Karekezi hari amashuri yize kandi ntiyayize kugira ngo aze gutsindisha Rayon Sports ndakeka na we ni umuntu uzi icyo aje gukora yaharaniye ishema ry’ikipe. Numva ko ikimuzanye ari ukubaka amateka nk’uko na Masudi yaje muri Rayon Sports kandi ntawatekerezaga ko yagera kuri biriya. Nk’uko nabyumvanye bagenzi banjye nk’abakinnyi twabishimiye kuko azi uburyo ategura abakinnyi azadufasha muri byinshi kandi twizeye ko azaduha umusaruro”.

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Ndayishimiye Eric “Bakame” aravuga ko abakinnyi ba Rayon Sports bizeye ko bazagerana kure na Karekezi Olivier, umutoza mushya wabo.

Mbere yo guhaguruka muri Suwede aho yatozaga amakipe y’abana, Karekezi yabwiye Imvaho Nshya ko aje mu Rwanda aje kubaka izina rye.

Ati “Nishimiye kugaruka mu gihugu cyanjye nishimiye kuza kuba umutoza wa Rayon Sports kuko icyizere bangiriye ntekereza ko nzakibagaragariza kandi iyo utoza Rayon Sports uba usabwa gutsinda kandi ni byo nanjye nshaka nkakora izina ryanjye. Ndibaza ko Imana izabimfashamo’’.

Kuri gahunda, Karekezi akaba agomba gutangira akazi akina na Simba tariki 08 Kanama 2017 i Dar Es Salaam ku mukino wa gicuti.


Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/07/2017
  • Hashize 7 years