Abakinnyi ba Maroc bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 27/01/2016
  • Hashize 8 years

Itsinda rigizwe n’Abakinnyi b’iyi kipe, abatoza, ndetse n’abayobozi baje bayiherekeje, basuye urwibutso rwa Gisozi, basobanuriwe amateka ya Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa, bavuga ko batahanye amasomo azatuma abaturage b’iwabo bahinduka cyane ko nabo bigeze kugira ibibazo bisa nk’ibyo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc, M. Fouad Ouarzazi, yavuze ko ibyabereye mu Rwanda bitumvikana asaba ko bitagira ahandi biba ukundi. Ati” Twifatanyije n’Abanyarwanda bose mu bihe bibi banyuzemo. Twe nk’abatuye mu majyaruguru ya Afurika twabivanyemo isomo, ndetse ntibizongere no kubaho ukundi! Twanabonye amashusho yasigaye mu mitwe yacu. Nubwo twaba dufite imyemerere itari imwe ariko tugomba kumenya ko twese turi ibiremwamuntu”.

Ouarzazi yashimiye Umukuru w’igihugu, wahagaritse Jenoside, akongera kubaka igihugu afatanyije n’Abanyarwanda bose, none ubu kikaba kimaze gutera imbere nyuma y’imyaka hafi 22 kivuye mu bihe bigoye. Uyu mugabo n’abo bari kumwe bavuze ko nubwo na bo mu gihugu higeze kuba habamo amakimbirane hagati y’abaturage, kuri ubu ngo bafite Umwami ukiri muto wabashije kubahuza bose. Bashimangiye ko nyuma yo gusura uru rwibutso bakibonera ibyabaye mu Rwanda, nibagera iwabo muri Maroc bazasobanurira abaturage baho byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugeza ubu rushyinguyemo imbiri yabazize Jenoside basaga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu n’icyenda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/01/2016
  • Hashize 8 years