Abakinnyi ba Manchester United bamugezeho mbere y’iminota 45 ngo yitabe Imana

  • admin
  • 15/09/2016
  • Hashize 8 years

Ku myaka 73, umufana wa Manchester United witwa Paddy Lawler yasuwe n’abakinnyi barimo Ashley Young, Jesse Lingard, Marcus Rashford naTimothy Fosu-Mensah nyuma yo gusaba umuryango we ko yabonana n’abakinnyi b’iyi kipe akabona kwipfira.

Inkuru ya The independent, ivuga ko Paddy Lawler yasabye umuryango we ko yabonana n’abakinnyi ba United kuko yabaye n’iyi kipe ku mutima ubuzima bwe bwose.

Umwuzukuru we, Kayleigh, yabigiyemo akoresha facebook mu gusaba ubufasha bw’umuntu wamuhuza n’aba bakinnyi maze post ye ikoresha shares zirenga 1000

Ku bw’ingufu z’imbuga nkoranyambaga, iyi post yaje kugera kuri umwe mu bagize umuryango wa Jesse Lingard, maze aza kubigeza kuri abo bagenzi be niko gusura uyu Lawler wari uri mu marembera.

Hadaciye n’isaha aba bakinnyi bamusuye, uyu mufana yahise yitaba Imana azize indwara ya Kanseri yo ku bugabo.

Aba bakinnyi bamusuye iwe mu rugo mu gace ka Wythenshawe, Manchester aho yari yambaye umupira w’iyi kipe. Banasigiye urwibutso abagize umuryango w’uyu musaza n’ubwo igihe kinini bakimaze ku gitandanda cye.

Ashly Young imbere y’igitanda(photo internet)

Jesse Lingard asinyira abo muri uwo muryango(photo internet)

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/09/2016
  • Hashize 8 years