Abakinnyi ba Manchester United bakora igisa nka Anti-Jose Mourinho bakomeje kwiyongera [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years

Nyuma y’umwuka utari mwiza habe na gato hagati y’umusore Paul Pogba n’umutoza we Jose Mourinho,byamaze kumenyekana ko hari bamwe mu bakinnyi ba Manchester United barimo Anthony Martial na Eric Bailly n’abandi, biyunze kuri uyu musore kugira ngo bashyire hasi umutoza wabo.

Paul pogba aherutse kujya mu binyamakuru avuga ko badakwiye gukina bugarira nk’uko umutoza wabo Mourinho abibasaba,ahubwo ko bakwiye gusatira cyane igihe bari kuri stade yobo (Old Trafford),ibi bintu byahise bibabaza Mourinho utajya aripfana ahita amwambura uburenganzira bwo kuba kapiteni wungirije.


Ishyamba si ryeru namba hagati ya Mourinho na Pogba

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri ubwo Manchester United yasezererwaga na Derby County,Pogba yagaragaye ari guseka muri stade we na Andreas Pereira birakaza Mourinho cyane ndetse aterana amagambo na Pogba mu myitozo yok u munsi w’ejo.

Martial wimwe na Jose Mourinho umwanya wo gukina ,ni umwe mu bakinnyi banga cyane Mourinho ndetse biravugwa ko we, Eric Bailly,Andreas Pereira na Marcus Rashford biyunze kuri Pogba mu rugamba rwo kurwanya Mourinho.


Anthony Martial NA Paul pogba bakomeje gukora anti-Mourinho
Eric Bailly nawe yiyunze kuri Pogba mu rugamba rwo kurwanya umutoza wabo

Benshi bafitiye impungenge Manchester United kuko bivugwa ko benshi mu bakinnyi bimwe amahirwe yo gukina na Jose Mourinho bamufitiye inzika ndetse biteguye kumwihimuraho bamutsindisha.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years