Abakandida Bafite Ingorane mu Kwiyamamaza

  • admin
  • 22/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda, iravuga ko nyuma y’iminsi 6 hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza, yagaragaje ibibazo bito byatangiye kuboneka mur’ibyo bikorwa.

Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, atangaje ibi nyuma y’aho umukandida w’ishyaka riharanaira demokrasi no kurengera ibidukikije, ndetse n’umukandida wigenga bagaragarije ibibazo bagenda bahura nabyo aho bajya kwiyamamariza.

Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza ko ibyo abakandida bamwe bamaze igihe bavuga ko baba babangamirwa n’inzego zibanze, atari ukuri.

Bwana Mbanda, atunga agatoki abo bakandida, ko aribo bagira uruhare mu gutuma gahunda yabo idakorwa uko bikwiye.

Nyamara atangaje ibi Mugihe Umuyobozi w’Akarere Ka Rubavu yamaze gutabwa muriyombi nkuko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ivuga ko Meya wa Rubavu yatawe muri yombi akekwaho kubangamira bamwe mu biyamamariza kuyobora u Rwanda.

ACP Théos Badege yamaze kubwira itangazamakuru ko Sinamenye Jérémie avugwaho kwangisha abaturage bamwe mu bakandida.

Badege avuga ko Meya wa Rubavu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa musanze muri Nyaruguru bagiye babuza abaturage kujya aho bamwe mu bakandida biyamamariza.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko iyo myitwarire ari mibi kuko abiyamamaza babifitiye uburenganzira, ndetse n’abaturage bakagira uburenganzira bwo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bose.

Badege avuga ko hatangiye iperereza ry’ibanze, aba bayobozi bakaba bafunzwe ngo bataribangamira.

Abanyamakuru babajije Polisi abakandida babangamiwe n’abayobozi bababangamiye, ariko ahubwo Polisi itangaza abayobozi ariko yirinda kuvuga abakandida babangamiwe.

Abo bakandida babangamiwe ngo baregeye Polisi. Bareze bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi no mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga, no mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara, aha na ho Polisi ngo ikaba iri kuhakora iperereza

Yashyizwe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/07/2017
  • Hashize 7 years