Abakandida babangamiwe n’inzego z’ibanze barakebuwe- Dr Kayitesi Usta

  • admin
  • 08/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere , Dr Kayitesi Usta yatangaje ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yatanze serivisi nziza ku Banyarwanda basaga miliyoni 6 bagombaga gutora.

Ku bijyanye n’abakandida bavuga ko babangamiwe n’inzego z’ibanze mu gihe cyo kwiyamamaza, Dr Kayitesi avuga hari aho byumvikanye ariko inzego za NEC n’iz’umutekano zaje gukurikirana icyo kibazo kandi n’ubu ababigizemo uruhare baracyakurikiranwa.

Yavuze kandi ko abakoze ibyo babikoze ku giti cyabo batabitumwe n’undi muntu cyangwa na Leta ari nayo mpamvu barimo gukurikiranwa ku giti cyabo.

Ati “ Hari aho byumvikanye ko abakandida baba barabangamiwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ariko n’ababikoze bose babikoze ku giti cyabo, nta n’umwe watumwe na Leta, cyane ko bari bazi neza amabwiriza n’amategeko ya Komisiyo y’igihugu y’amatora agenga gahunda yo kwiyamamaza kw’abakandida.”

Dr Kayitesi avuga ko muri rusange igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida n’icy’amatora cyagenze neza, ku buryo n’indorerezi z’amahanga zabyemeje muri raporo yazo.

Dr Kayitesi Asanga ishusho rusange y’amatora mu Rwanda ari nziza kandi ari yo gushimwa, gusa ngo ibitaragenze neza bikaba bizaganirwaho n’inzego zinyuranye zikazafata umwanya wo kubikosora.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/08/2017
  • Hashize 7 years