Abajura bane baguwe gitumo bagiye kwiba Bank akayabo ka miliyoni 30.5

  • admin
  • 08/02/2016
  • Hashize 8 years

Amakuru agera kuri Muhabura.rw ni uko Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo bane bakurikiranyweho kugerageza kwiba miliyoni 30,5 bakoresheje sheki y’impimbano bayavanye muri Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) bayimurira muri Banki ya Kigali (BK).

Nk’uko Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa akaba n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abitangaza, ngo aba bagabo bahimbye sheki y’umukiliya wa KCB yagombaga kwimurira amafaranga angana na miliyoni 30,5 kuri konti y’uwitwa Mazimpaka Gilbert iri muri banki ya Kigali (BK). ACP Twahirwa yagize ati:”Mazimpaka yagiye ku ishami rikuru rya KCB ku manywa yo ku wa gatanu atangayo sheki yasabaga kuvana ziriya miliyoni kuri konti y’umukiliya waho izimurira kuri konti ye iri muri BK, maze igihe iyimurwa ry’amafaranga ryari rikimara gukorwa, nyiri konti yabonye ubutumwa bugufi kuri telefone ye ahita amenyesha bwangu KCB ko nta yimura ry’amafaranga yigeze akora kuri konti ye.”

KCB yahise imenyesha BK na Polisi iby’iryo yimura ry’amafaranga ridasobanutse. Aha yongeyeho ati:”Twahise dukorana na banki zombi ngo ababiri inyuma bafatwe, maze mu ma saa munani z’amanywa, mu modoka ya tagisi yakodesheje, Mazimpaka ari kumwe n’abitwa Jean Phillipe Makombe na Jean Claude Kayiranga basesekara kuri BK baje kubikuza ya mafaranga, twari twamaze kuhohereza abapolisi kare, ni nabo babataye muri yombi bataretse n’umushoferi wari ubatwaye.” Polisi igaragaza ko uyu Kayiranga yari yarigeze gufatirwa mu bikorwa nk’ibi muri Nzeli umwaka ushize, mu gihe uyu Makombe we yari agishakishwa na none ku bujura muri banki.

ACP Twahirwa yagize ati:”Aba bagabo baremera icyaha bose, mu minsi mike barashyikirizwa ubushinjacyaha iperereza rirangiye.Turashimira kandi uburyo izi babki zombi zitwaye muri iki kibazo zinatworohereza gufata aba bantu; niyo mpamvu abantu bakwiye kujya bahanahana amakuru, niko ibyaha nk’ibi byacika.” Polisi y’u Rwanda ikaba ifite umutwe ushinzwe ibyaha bimunga umutungo (Financial Investigation Unit) washyizweho muw’2011 kugirango urwanye ibyaha bikorerwa ku mafaranga, gutera inkunga iterabwoba n’ibindi,.., rikaba rikorera muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Kuva yashyirwaho, yahanganye n’ibyaha byinshi nk’ibi ku buryo imaze kuburizamo no guhagarika ubujura bwo mu ma banki bufite agaciro kagera kuri 210,000 y’amadolari y’Amerika muri 2012 na 160 000 by’amadolari muri 2014 ndetse na Konti 22 zarafunzwe muri 2015, izindi zikaba zigikorwaho iperereza.

Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/02/2016
  • Hashize 8 years