Abahungu 3 bava indimwe batemye umukozi wa Sacco baramwica

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Abahungu batatu bava indimwe bo mu Murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, bakurikiranyweho gutega umukozi wa koperative Umurenge Sacco, bakamutemagura agashiramo umwuka ataragezwa kwa muganga.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo nyakwigendera Mugabonake Benjamin yari avuye ku kazi.

Yageze mu nzira asanga abo basore batatu bamuteze batangira kumukubita, bamutemagura ku mutwe no ku maboko, abatabaye bihutira kumujyana kwa muganga ariko agerayo yamaze gushiramo umwuka.

Ubwo abo basore bivugwa ko ari abasangwabutaka bakoreraga urugomo nyakwigendera, bateye amabuye abaturage bari batabaye, habera imirwano banatema abaturage batandatu bakomeretse, ubu barembeye mu bitaro ndetse hari amakuru ko hari n’aboherejwe ku Bitaro bya Kigali, CHUK.

Muri batatu batemye Mugabonake, umwe muri bo yakubiswe n’abaje batabaye ubwo babarwanyaga, arakomereka nyuma na we aza gupfa.

Ni mu gihe uwa kabiri yamaze gutabwa muri yombi, naho uwa gatatu akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage, kugira ngo bakurikiranweho ibyaha bakekwaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurembo, Emmanuel Byukusenge, yavuze ko nta bikorwa nk’ibi by’urugomo byahabaga, ku buryo bakeka ko bamuteze baziko afite amafaranga.

Yagize ati “Ni umukozi wa Sacco, yatashye ageze mu nzira asanga abasore batatu bava indimwe b’uwitwa Semasaka, bamuteze, batangira kumukubita, bamutema mu mutwe no ku kuboko, abatabaye bamujyanye kwa muganga agerayo yamaze gupfa.”

“Ni ibintu byatunguranye kuko nta rugomo nk’uru rwari rusanzwe ruhaba, turakeka ko nabo baketse ko afite amafaranga bashakaga kumwaka, yashaka kubarwanya bakamutema, rwose byadutunguye ntawamenya niba bari basinze, niba banyoye ibiyobyabwenge, ntawamenya uko byagenze

Yagiriye inama abaturage yo kurushaho kwicungira umutekano, no gutanga amakuru aho bazi cyangwa bakeka abakora ibi bikorwa by’urugomo, n’ibindi byose byahungabanya umutekano wabo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 3 years