Abahoze bakinira Amavubi bihanangirije Abaganda

Nta mbaraga nyinshi wababonanaga, nta kwirukanka, kugongana kuwi ku bagande, ntago kwagaragaye muri uyu mukino, warimo ubwenge, amacenga, guhererakanya umupira bitonze, byanyuze abanyarwanda batari bacye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Wari umukino wa Kivandimwe ugamije gufasha, wahuje abahoze bakinira ikipe y’u Rwanda, n’abahoze bakinira ikipe ya Uganda, ukarangira Amavubi anyagiye Imisambi yiganjemo abagaconze mu ntangiro y’ikinyejana cya 21, ibitego 5 kuri 3. Bokota Labama, yeretse aba bagabo bo mu kigero kimwe na we, ko agifite imbaraga kubarusha. Ibitego 2 byiza cyane, umupira mwiza yahaye Saidi Abedi Makasi, Bokota yongeye kwibutsa abanyarwanda, Igikurankota nyacyo, cyo mu myaka ishize.Wasangaga benshi bafite akanyamuneza ku maso yabo, bongeye kubona aba bagabo, bashimishije benshi mu myaka ishize.

Kapiteni wa Rwanda B Kadubiri, yongeye guhura na Munyaneza Djuma ; Kayiranga Jean Baptiste hafi aho, abafashije u Rwanda kujya mu gikombe cy’Africa 2004, barangajwe imbere na Katauti wari Kapiteni wabo, Karekezi Olivier wari ubayoboye mu kibuga, Ntaganda Elias, Karim Habimana, Jimmy Mulisa, umutoza Eric Nshimiyimana, n’abandi benshi. Ikipe ya Uganda yinjiye mu kibuga neza, iza gufungura amazamu hakiri kare, igitego cyatsinzwe na kabuhariwe Kayizi Vicent, waciye hano mu Rwanda mu ikipe ya APR FC. Rwanda rwari rufite abafana benshi kuri sitade ya Kigali, rwatangiye kotsa igitutu ikipe ya Uganda, Bokota na Saidi Abedi, batangira guhusha ibitego. Nyuma yo guhererekanya neza umupira hagati ya Bokota na Saidi Abedi Makasi, Igikurankota cyafunguye amazamu ku ruhande rw’u Rwanda. Ntibyatwaye umwanya munini, umusore Abedi Makasi atsinda igitego cya 2 ku ruhande rw’u Rwanda, bajya kuruhuka ari ibitego 2 kuri 1 cya Uganda. Bavuye mu karuhuko, umutoza Kanamugire yaje gukora impinduka, maze nyuma y’iminota 3 gusa, Karim wari winjiye asimbuye Umutoza Kayiranga, abonera u Rwanda igitego cya 3.

Umutoza wa Uganda, yahise akora impinduka yinjiza Philip Sozi ngo afatanye na ba Hakim Magumba, ariko Bokota yaje gufata umupira awukuye mu kibuga hagati, acenga abakinnyi nka 5 ba Uganda, atsinda igitego cya 4. Ntibyatwaye umwanya munini, Karekezi wari wakomeje gukina neza yahawe umupira na Abedi Makasi, atsinda igitego cya 5. Aha, abahoze bakinira u Rwanda, barushaga bigaragara, abakiniye Uganda. Uganda yakoze impinduka yinjiza mu kibuga abakinnyi benshi, barimo Francis Gonzaga, myugariro wahoze akomeye cyane mu ikipe ya APR FC. Umutoza Aloys Kanamugire na Kishi, bakuragamo abakinnyi benshi, binjiza Cami, Hamiss Bagumaho, Muhamud Mossi (wishimiwe cyane n’abafana), Canisius n’abandi…

Uganda yatangiye kurusha u Rwanda cyane, maze Philip Sozi, aza gutsinda igitego cya 2 ku ruhande rwa Uganda. Umupira watwaye umwanya munini uri kubera mu kibuga hagati, bigaragara ko Uganda ifite inyota y’igitego kurusha u Rwanda, irwanya no kugabanya umwenda, ariko Matunguru wari mu izamu ababera ibamba, ari nako akomeza gushyiramo amafiyeri menshi we na Gangi, byashimishaga abari kuri sitade ya Kigali. Philip Sozi wari wakomeje kuzengereza abahoze bakinira Amavubi , yaje gutsinda igitego cya 3 ku ruhande rwa Uganda. Umukinnyi weretse benshi ko agifite imbaraga, n’amacenga menshi, dore ko ari muri bacye batangiye umukino, bakanawurangiza ku mpande zombi. Uyu mukino wari unagamije gufasha umuryango wa Nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira, ndetse n’umwana wa Patrick Mafisango, ari nako bifuzaga kuba bafasha bagenzi babo, bari mu buzima bubi.

Uyu mukino witabiriwe kandi n’abahoze bayobora FERWAFA, barimo Afande Kayizari Ceaser ndetse na Ntagungira Celestin bita Abega, ariko ntihigeze haboneka Nzamwita Vincent De Gaulle, uyobora FERWAFA kuri ubu. Aba bifuza ko imikino nk’iyi yajya iba kenshi, igahuza abakiniye Amavubi, ndetse bakifuza ko ubutaha, habonekamo na bagenzi babo, batagaragaye kuri iyi nshuro.Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe