Abahoze ari FDLR Batahuwe mu Rwanda Bitaweho Bate?

  • admin
  • 29/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

U Rwanda ruratangaza ko rumaze kwakira abari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’abagize imiryango yabo basaga 1000. Abo barimo abatahutse ku bushake n’abatahutse ku ngufu. Icyakora hari impungenge zo kuzabona aho gutuza bamwe muri bo.

Buri wese muri aba bari abarwanyi umubajije umunsi we wa mbere ku butaka bw’u Rwanda barahuriza ko bari bafite ubwoba ariko baza gusanga ikinyuranyo. Bavuga ko bari bafite amakuru ko bashobora kugera mu Rwanda bakicwa cyangwa leta ikabahimbira ibyaha bagafungwa.

Ikindi cyumvikana kuruta muri aba banyarwanda bari bamaze imyaka isaga 20 batazi umwuka wo mu gihugu cy’u Rwanda ni uko uwakenera kuza ahitira ahafatwa nko ku ivuko byaba ari ukuyoboza kuko bamwe batakibuka aho bavuka.

Abagabo bigishwa amezi atatu ku nyigisho z’uburere mboneragihugu n’ibyabafasha gusubira mu buzima busanzwe. Abagore bo bifata ibyumweru bibiri. Kugeza ubu aha bari haragaragara ubufasha bwo kubona icyo kurya, abaganga babitaho kuko harimo abaje barwaye n’ibindi.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika Mme Seraphine Mukantabana ukuriye komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yavuze ko hari icyizere ko hari abandi barwanyi ba FDLR bashobora gushyira intwaro hasi mu minsi iza bagataha mu rwababyaye.

Ikindi kigaragara mu kubarura abatahuka, ni uko babazwa uduce bari batuyemo mbere yo guhunga igihugu mu myaka 24 ishize, nyuma bagasobanurirwa amazina mashya yitwa aho baturuka, dore ko henshi yagiye ahinduka.

Benshi bemeza ko gutaha mu Rwanda byabateye ubwoba bigatuma leta ya Kongo ikoresha imbaraga. Bavuga ko babwirwaga ko nibagera mu Rwanda bazahita bicwa.

Mu kigo cya Mutobo, byitezwe ko bazahamara amezi atatu.

Niho abahoze ari abarwanyi batahutse mu Rwanda bahererwa amahugurwa ajyanye n’uburere mboneragihugu, amateka y’u Rwanda ndetse n’uburyo bw’imiyoborere y’igihugu.

Abashinzwe gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, bavuga ko byinshi mu Rwanda byahindutse nyuma yaho bahungiye, ari nayo mpamvu bagomba kugira ibyo bigishwa.

Akanama k’igihugu gashinzwe icyo kibazo gatangaza ko mu bahoze ari abarwanyi, harimo abasubizwa mu gisirikare cy’igihugu, abandi bakigishwa imyuga no kwihangira imirimo ndetse bagahabwa n’ubufasha bwo kubashoboza gutangira ubuzima bushya.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/11/2018
  • Hashize 5 years