Abahoze ari abarwanyi ba M23 akabo kashobotse

  • admin
  • 20/11/2015
  • Hashize 8 years

Aba minisitiri b’ingabo bo mu bihugu bihuriye mu muryango w’ibiyaga bigari batanze igihe ntarengwa cyo gutahuka I wabo ku bahoze ari abarwanyi ba M32 bakaba barahungiye mu gihugu cya Uganda kuri ubu

Inama y’aba minisitiri b’ingabo yabaye kuwa 18 Ugushyingo yateraniye I Kinshasa ikaba yaremeje ko Abahoze ari abarwanyi ba M23 bagomba kuba batahutse mu bihugu cyabo bitarenze tariki ya 15 Ukuboza 2015. Iyi nama yari yateguwe kugirango barebe hamwe imyanzuro yafashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda muri Angora mu mpera z’ukwezi kwa gatanu yavugaga ku barwanyi bahoze ari aba M23 bahungiye muri Uganda bagomba kuba batahutse mu gihe cy’amezi atatu ndetse aba bakuru b’ibihugu bemeje ko amasezerano yabereye I Nairobi akubiyemo ibihano byari byafatiwe M23 yateshwa agaciro.


Bamwe mu bayobozi bahagarariye ingabo mu bihugu byabo bari bitabiriye iyi nama :Photo by Radio Okapi

Aba minisitiri b’ingabo bo muri aka gace k’ibiyaga bigari bemeje ko ibihano byari byarahawe abahoze ari abarwanyi ndetse n’abayobozi ba M23 byakongera kwigwaho ndetse hagafatwa n’izindi ngamba mu gihe izi ngwanyi zitemeye gutahuka I wabo. Ikindi ba baminisitiri b’ingabo muri CIPGL (Conference International pour la Region de Grand-Lacs) baganiyeho muri iyi nama ni amasezerano yari yabereye I Kampala arebana n’itahuka rya M23.

Francois Muamba, Umuvugizi wa Leta ya Congo muri iyi nama y’aba minisitiri yavuzeko ibiganiro bigikomeza hagati ya leta n’abahoze ari abarwanyi ba M23, gusa hari abari barahawe ibihano mpuzamahanga ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa ikiremwa muntu


Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/11/2015
  • Hashize 8 years