Abahawe amahugurwa na LEAD Rwanda bati ’ntidushaka kuzaba abashakisha akazi ahubwo tuzaba abagatanga’

  • admin
  • 31/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Bamwe mu banyeshuri bo muri Christian University of Rwanda (CHUR) bahawe amahugurwa n’umuryango LEAD Rwanda ku byerekeye no kwihangira umurimo bavuga ko ubumenyi bahawe bugiye kububyaza umusaruro nyuma y’amasomo yabo muri kaminuza, bakazareka kwitwa abashaka akazi ahubwo bakaba abagatanga.

Umuryango LEAD Rwanda ugizwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda ruba rwaritabiriye gahunda ya YALI (Young African Leaders Initiative) mu Rwanda,muri Amerika ndetse no muri Kenya.Aba bose bihurije hamwe kugirango nabo bagire abo baha ubumenyi bakuye muri gahunda za YALI ziri mu byiciro bitatu; ibyerekeranye n’ubuyobozi bw’ibanze (Civic leadship),Gucunga ibya rubanda (public management) ndetse n’ibijyanye n’ubucuruzi (business).

LEAD Rwanda (Leadership Entrepreneurship and Acountability for Development) yatangiye mu mwaka wa 2015 ikaba iteza imbere urubyiruko biciye mu gutanga amahugurwa no kubaha ubushobozi bwo kugira ibitekerezo byabageza ku iteramberea

Umuhuzabikorwa wa LEAD Rwanda,Muhire Jean Claude,avuga ko abo bose uko baba barahuguwe muri izo gahunda,bihuriza hamwe kugirango nabo babashe gufasha urubyiruko barwongerera ubumenyi.

Ati”Twihurije hamwe kugira ngo tujye duhuze ibitekerezo byacu tubashe gufasha urubyiruko.Iyi gahunda ni iyo kugira ngo duhugure urubyiruko rwa Kaminuza tubahe ubumenyi bwo kwihangira umurimo no kwizigamira”.

Usibye gahunda yo gutanga amahugurwa,bafite n’ibindi bintu bakora bifitiye igihugu akamaro nko kwigisha urubyiruko rukiri ruto ruri mu mashuri makuru bakarukundisha ubuhinzi.

Ati ”Uwo mushinga ugamije gushishikariza urubyiruko rukunda ubuhinzi rukiri ruto kuko ubuhinzi ari ikintu abanyarwanda bitabira cyane kandi gifite akamaro kanini cyane kuko butunze abantu benshi”.

Bafite undi mushinga wo guhugura urubyiruko ruri muri za kaminuza bakaruhugura ku bijyanye n’ubuyobozi kugira ngo babafashe kuzaba abayobozi b’ahazaza.

Muhire avuga ko ku ikubitiro bahisemo kaminuza enye zirimo CHUR inafite ubunararibonye mu gutoza no gukundisha abanyeshuri bahiga kwihangira umurimo,Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK),Kaminuza ya Mount Kenya ndetse n’ikigo cya Kepler ariko ngo barateganya kugera mu makaminuza yose mu Rwanda.

Mu rwego rwo kongera umubare w’abanyamuryango ba LEAD Rwanda bakava kuri 60 bakagera ku mubare wisumbuye,Muhire avuga ko bafite gahunda yo gushishikariza urundi rubyiruko kugira ngo bagire abanyamuryango benshi kuko hari n’ibindi bikorwa bakora.

Bimwe mu byo bamaze kugeraho kuva uyu muryango wabona izuba,birimo ibyo gukora imishinga itandukanye ifitiye akamaro umuryango nyarwanda nk’iyiteza imbere uburezi nko gusana amashuri.Ibindi nko gukora imiganda mu karere ka Bugesera,guhugura abantu bakaba baratangiye kwikorera imishinga ndetse n’abandi banyeshuri bari kugenda bahugura bakishimira ubumenyi bari guhabwa.

’’Tugomba guhinduka abatanga akazi aho kuba abagasaba’’

Abitabiriye aya mahugurwa bahawe na LEAD Rwanda bo bavuga ko ubumenyi bungutse batazabupfusha ubusa dore ko barangizaga kwiga batekereza gukorera abandi ariko ubumenyi bahakuye bagiye kubwifashisha bakabasha kuba abatanga akazi aho kuba abagashakisha.

Uwitwa Bakita Musabyemariya wiga icunga muntungo muri Christian University of Rwanda (CHUR),we avuga ko ubumenyi yungukiye mu mahugurwa buzamufasha kurangiza agahita yishingira umushinga we ubyara inyungu.

Ati”Nungukiyemo kwitinyuka nkumva ko ikintu nshaka kuba cyo ejo hazaza ngomba kugitegura mpereye ubu ngubu.Turi muri kaminuza ariko umuntu aba yumva adashaka kurangiza ngo akomeze gushaka akazi mu biro! Oya numva nshaka kuzarangiza nkahita nishingira umushinga wanjye nifashishije ibyo nigiye aha ngaha cyangwa n’ibyo nakuye muri aya mahugurwa”.

Naho mugenzi we witwa Turimaso innocent wiga muri kaminuza ya CHUR mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’icungamutungo nawe uri mu bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko ibyo bigiyemo yabibonye agasanga hari ibyo yakoraga atari azi uburyo bwiza byakorwamo ariko ngo kuba abisobanukiwe agiye kubishyira mu ngiro akazaba miliyoneri.

Ati”Ikintu narebyeho kikantsinda, ni ahantu batubajije ngo ese uzigama angahe ku munsi?Uburyo ki nayabikagamo amafaranga sinarimfite ahantu nyandika kuburyo nibura umuntu yakaza akambaza nkabasha kumusubiza cyangwa ngo nibuke ko hari amafaranga ngomba kuzigama ku munsi.

Mbese nagenderaga aho ngaho nkapfa kuzigama rimwe nkaba nayasesagura.Byanyigishije kuba nahindura uburyo bwo kuzigama ahubwo nkazigama mu buryo bukomeye bwazatuma mba umumiliyoneri”.

Akomeza agira ati”Ikindi kintu banyunguyeho ni uko nigaga mfite indoto zo kuzaba uwushaka akazi ariko ndashaka kuba uwutanga akazi aho kugira ngo mbe uwugashakisha”.

Avuga ko ashishikariza abandi banyeshuri bigana muri kaminuza ya CHUR kuba batinyuka bose bakagira intumberu imwe bakaba bakihangira imishinga yabo badategereje kuzarangiza bagakorera abandi.

Kugirango ube umunyamuryango wa LEAD Rwanda bisaba kuba waritabiriye gahunda za YALI haba mu mahugurwa atangirwa muri kaminuza ya Kenyatta muri Kenya ukamarayo ibyumweru bine,waribitabiriye amasomo atangirwa muri kaminuza imwe muzo muri Amerika ukamarayo ibyumweru bitandatu cyangwa uri umunyamuryango wa YALI kuri murandasi ufite impamyabumenyi yayo.

JPEG - 184.8 kb
Umuhuzabikorwa wa LEAD Rwanda,Muhire Jean Claude avuga ko umuryango wabo urajwe ishinga no gushishikariza urubyiruko rw’u Rwanda kuba barwiyemezamirimo kandi byatangiye kugerwaho


JPEG - 156.4 kb
Habakwizera Jean De Dieu watanze aya mahugurwa asaba abanyeshuri biga mu makaminuza kugira ubundi bumenyi biyungura butari ibwo biga gusa mu ishuri ahubwo bakagira n’ubundi busanzwe bwazabafasha mu buzima busanzwe
JPEG - 134.8 kb
Sibomana Papy n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona ariko ni umwe mu bari gutanga amahugurwa kuko n’ubusanzwe ari rwiyemezamirimo ukomeye unatumirwa mu nama mpuzamahanga za barwiyemezamirimo
JPEG - 188.4 kb
Bimwe mu byo bahugurwa birimo imikoreshereze myiza y’imari igizwe no kwitabira kuzigama,gukorana n’ibigo by’imari ndetse no kwigishwa kuba ba rwiyemezamirimo
JPEG - 213.3 kb
Ni amahugurwa yabereye muri Kaminuza ya Christian University of Rwanda mu gihe cy’iminsi ibiri

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/07/2019
  • Hashize 5 years