Abahanzi b’ibyamamare mu Gihugu cya Uganda batangiye gahunda yo gushyigikira Museveni ngo ayobore indi manda

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years

Dr Jose Chameleone, Moze Radio, Bebe Cool, Weasel, Rema n’abandi bahanzi betandukanye bafite amazina akomeye hariya mu Gihugu cya Uganda ku munsi w’ejo hashize bagaragaye muri Sitade nkuru ya Nambole aho barimo bafata amajwi y’indirimbo ya Campeyini yo kwamamaza Perezida Yoweri Kaguta Musevi (M7).

Ku rukuta rwe rwa tweeter umuhanzi Bebe Cool yatangaje ko yishimiye ko abahanzi bose bo mu gihugu cya Uganda biteguye gufasha papa w’Igihugu cyabo YOWERI Kaguta Museveni ndetse uyu muhanzi avuga ko nta muturage w’Igihugu cya Uganda udakwiye kwishimira intambwe igihugu cyabo kimaze kugeraho ugereranyije n’aho bahoze mbere ya Perezida M7.


Chamleone na Bebe Cool nabo bari bahabaye

Bobi Wine ni umwe mu bahanzi bakomeye utarabashije kugaragara muri iki gikorwa cyo gufata amajwi n’amashusho y’iyi ndirimbo yamamaza Museveni, mu gihe abandi bahanzi bagaragaye muri iyi ndirimbo twavuga Haruna Mubiru, King Saha, Mun G, Ndetse na Pastor Bugembe.



Bebe Cool na Rema bari bishimiye iyi ndirimbo

Rema na Bebe Cool birengagije ibibazo n’amakimbirane basanzwe bafitanye ubundi baza gushyigikira umukuru w’igihugu cyabo M7.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years