Abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda

  • admin
  • 28/09/2015
  • Hashize 9 years

Ubu ni ubushakashatsi twakoze tugendeye ku bitekerezo by’abakunzi b’umuziki Nyarwanda ndetse twifashisha bamwe mu nzobere mu by’umuziki harimo n’ibitangazamakuru bitandukanye bikora ku muziki Nyarwanda. Ntibivuzeko bidashaobora guhinduka aha byaterwa n’uburyo waba wagendeyeho ukora ubushakashatsi.

Abahanzi Nyarwanda10 bagwije abafana kurenza abandi

10.Man Martin Iri zina ryatangiye kumvikana mu gihugu cy’u Rwanda mu myaka yo hambere cyane cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana(Gospel), gusa ibi ntago byaje kugarukira aha kuko uyu musore yaje gufata umwanya akaririmba indirimbo zisanzwe bakunze kwita iz’urukundo n’ubwo uyu Man Martin iyo umubajije akubwirako izi ndirimbo z’urukundo nazo ziba zihimbaza Imana kuko Imana idutoza gukundana. Man Martin kuri ubu akaba amaze kuzamura idarapo ry’Urwanda mu bihugu byinshi cyane harimo no ku mugabane w’Iburayi aho uyu muhanzi agenda aririmba indirimbo z’Umuco nyarwanda zivanzemo n’iza kizungu ibi byose rero bimwemerera kuza ku mwama wa 10 w’abahanzi bakunzwe hano mu Rwanda.

9. Senderi International hit: nk’uko amaze ku bigaragaza ko ari umuhanzi ushoboye guhanga udushya ndetse si ibyo gusa kuko ashoboye no gutanga ubutumwa butandukanye ndetse no kuba indirimbo ze zikoreshwa muri gahunda zitandukanye zo gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta uyu mugabo umaze no kwitabira irushanwa rya Pggss inshuro zigera kuri 3 aho agenda yerekana udushya dutandukanye dutuma benshi bamwibazaho.

8.Urban boyz: abahanzi batatu bagize iri tsinda aribo(Humble jizzo,Safi Madiba,Nizzo Kaboss) bamaze kwerekana ko aha mu Rwanda gukora amashusho y’indirimbo ari ibintu bihariye ikindi kandi aba basore bamenyekanye cyane mu Rwanda bitewe n’uburyo indirimbo zabo zakunzwe na benshi ,Urban boyz kandi benshi bemeza ko ari abasore bakunzwe, bahorana udushya ndetse banagerageza kuzamura umuziki nyarwanda hanze y’u Rwanda, indirimbo zabo usanga zarasakaye ari nayo mpamvu usanga bose babazi.

7.Bull Dogg :umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Tuff ganz uyu musore umaze kugaragaza ko nawe yigaruriye abafana batari bake kuri ubu amaze kwitabira irushanwa rya Pggss inshuro zigera kuri 3 zose aho yabashije kwigarurira abakunzi b’injyana ya Hip hop ,bitewe n’uko itsinda rya Tuff gangz ryamamaye usanga abantu benshi bazi abahanzi bose baribarizwa muri iri tsinda ikindi kandi benshi bahamya ko aribo bazanye icyo bita injyana ivugira ndetse ikanahumuriza aba babaye mumfuruka zose z’ubuzima ahanini iba yiganjemo imvugo ijimije izwi mundimi z’amahanga nka “Gangster Rap”.

6.Mbonyi Israel: ku mateka make muri muzika y’indirimbo zihimbaza Imana uyu musore ukiri muto akaba amaze igihe gito atangiye umuziki ari kubera uburyo indirimbo ze zigaruriye imitima ya benshi ukaba usanga ahantu hose mu gihugu bamuzi kandi banazi indirimbo ze , uyu musore watangiye gukorera mu gihugu cy’Ubuhinde aho yarari gukomereza amasomo ye y’ikiciro cya kaminuza akaba aheruka no kumurika Album ye yambere igitaramo cyabereye muri Selena Hotel aho ubwitabire bwacyo bwarenze urugero bituma bamwe baguze amatike bayasubizwa ku mpamvu zuko Selene yari yuzuye .

5.Knowless: umuhanzikazi wamenyekanye cya nk’umwe mu bakobwa batajya bacika intege mu gukora umuziki Knowless yatangiye kumenyekana cyane atangira gukora umuziki ubwo yarakundanye n’umwe mu basore bagize itsinda rya Urban boyz uzwi ku izina rya Safi ,aba bombi bamenyekanye nka couple yari ikunzwe bityo bituma Knowless atangira kumenyekana cyane ,ikindi uyu mukobwa ahorana udushya mu muziki ari nabyo byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora bituma yegukana irushanwa rya Pggss 5.

4.Theo Bosebabireba: uyu mugabo uririmba indrimbo zihimbaza I mana nawe ni umwe mu bahanzi umuntu atashidikanya kuvugako bazwi na hafi y’abaturage bo mu ngeri zose ba hano mu Rwanda ndetse no hanze y’Urwanda , ikindi kandi uyu mugabo indirimbo ze zifite ubutumwa bwubatse benshi , kuba kandi uyu muhanzi usanga indirimbo ze zicurangwa haba munsengero zitandukanye, mu birori,ndetse no mu tubari bityo bigatuma yaba urubyiruko abana bato ndetse n’abantu bakuze bose bazi Theo, kubwizo mpamvu zose abakurikirana ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bemezako uyu muhanzi ntawamuza imbere .

3.Rider Man Injyana ya Hip hop yayitangiriye mu itsinda rya UTP Solrdierz , Rider man yaje kuba yava muri iri tsinda yari ahuriyemo na bagenzi be Neg G the general,hamwe na Puff g. ibi rero byatumye akomeza gukora cyane akajya akoresha izina ry’Ibisumizi nyuma akomeza gukora neza ari nako ageda yiyegurira abafana batagira ingano ndetse bimuviramo kwegukana irushanwa rya Pggss 3 ahanini iri rushanwa rigenewe kwegukanwa n’umuhanzi ukunzwe mu gihugu aha uyu musore yerekanye ko abakunzi ba Hip Hop ari benshi aho byagaragara ko akunzwe cyane ugereranyije n’abakora izindi njyana.
2.King James: Umuhanzi nyarwanda munjyana ya R&B pop ndetse ujya ugerageza kuririmba n’izindi njyana zitandukanye kuri ubu abanyarwanda hafi ya bose bamuzi kubera ibihangano bye bikoranye udushya dutandukanye ikindi kandi no kuba King james yaregukanye irushanwa rya Pggss 2 nabyo byamwongerereye gukomeza kumenyekana cyane ndetse agira igikundiro kuburyo butangaje yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze yaho.

1.Jay Polly: Tuyishimire Josua Polly ni umusore wamenyekanye bwambere abarizwa mu itsinda rya Tuff Gangz aho iri tsinda benshi bemeza ntagushidikanya ko umuziki wo munjyana ya hip hop aribo bawugejeje aho ugeze. Uyu muhanzi rero yakoze indirimbo nyinshi harimo Ndacyariho Ndahumeka, Umwami uganje, Akanyarirajisho, You and I, Oh My God, n’izindi nyinshi zamuhesheje kwegukana irushanwa rya Pggss Ku nshuro yaryo ya kane ubu kuri ubu niwe ugaragaye kuri uru rutonde nk’umuhanzi ufite abakunzi benshi muri iki gihugu cyacu.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/09/2015
  • Hashize 9 years