Abahanga muri siyansi bavumbuye ko inkomoko y’umuntu w’iki gihe ari muri Botswana

  • admin
  • 29/10/2019
  • Hashize 4 years

Abahanga muri siyansi bagaragaje aho bavuga ko ari inkomoko y’abantu bose bariho ku isi muri iki gihe, aha hakaba ari mu karere kari mu majyepfo y’uruzi rwa Zambezi.

Ako karere ubu karumagaye, ariko kahoze karimo ikiyaga kinini cyitwa Makgadikgadi, aho hakaba hashobora kuba ari ho abasekuruza bacu bari batuye mu myaka 200,000 ishize.Ako karere ubu kari mu majyaruguru ya Botswana.

Abashakashatsi bagaragaje ko abasekuruza bacu bahatuye imyaka 70,000, kugeza ubwo ikirere cyaho (’climat’) gihindutse.

Nuko batangira gusuhuka ubwo hari hatangiye kuboneka ahandi hantu hatoshye kandi hari ubutaka burumbuka – ibintu byaciriye inzira ibikorwa byo kwimuka byakurikiyeho muri Afurika.

Porofeseri Vanessa Hayes, impuguke mu by’amasano ukora mu kigo cya Garvan Institute of Medical Research cyo muri Australia, yagize ati:

Bimaze igihe bigaragara ko imiterere y’umubiri w’umuntu wo muri iki gihe yagaragaye muri Afurika nko mu myaka 200,000 ishize”.

Yongeyeho ati: “Icyari kimaze igihe kigibwaho impaka ni ahantu nyirizina ibi byabereye n’ukuntu abasokuruza bacu ba mbere bakwirakwiriye”.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi muri siyansi cya “Nature”.

Ariko ibyagezweho na Porofeseri Hayes byateye amakenga indi mpuguke yo muri uru rwego rw’inkomoko n’amasano y’abantu.

Porofeseri Chris Stringer ukora mu nzu ndangamurage ya Natural History Museum i London mu Bwongereza, avuga ko utashingira ubwo bushakashatsi gusa ku cyitwa ’mitochondrial DNA’.

Ni ukuvuga uburyo bufatiye ku ngero z’uturemangingo ndangamasano bw’abantu babayeho icyo gihe n’abariho ubu muri Afurika, uko umubyeyi yagiye aduha umwana we.

Porofeseri Stringer avuga ko ubwo buryo bwonyine butatuma ugera ku nkomoko zose z’abantu bo muri iki gihe.

Bivuze ko rero hashobora kuba hari ahantu henshi abantu bakomotse, hatari hamwe gusa, hagitegereje gutahurwa.

Andi masesengura yagiye atanga ibisubizo bitandukanye ku hantu umuntu yakomotse, ibisigazwa by’amagufa bikaba byaragiye bica amarenga ko yakomotse muri karere k’Afurika y’uburasirazuba.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/10/2019
  • Hashize 4 years