Abahanga muri politike baravuga ko U Burundi na Uganda bagenda buhoro mu gushaka amaho muri aka karere

  • admin
  • 15/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abahanga muri politike mpuzamahanga baravuga ko U Burundi na Uganda bagenda biguruntege mu bikorwa bigamije gushaka amaho muri aka karere kandi ngo ari nabo bafite ibibazo bikomeye. Aba banavuga ko perezida wa Congo Kinshasa ashobora kuba areba kure, kabone n’ubwo iki kibazo na we kimureba. Ibi barabivuga nyuma y’aho inama yagombaga guhuriza abakuru b’ibihugu by’aka karere muri Repubulika iharanira Demukaerasi ya Congo (RDC) isubitswe igitaraganya.

Dr. ismael Buchanan, umuhanga muri politike mpuzamahanga, aragaruka ku nama yiga ku mahoro n’umutekano muri aka karere yagomba guhuriza hamwe perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Gen. Evarist Ndayishimiye uyobora u Burundi ndetse n’umutumirwa João Manuel Gonçalves Lourenço perezida wa Angola.

Kuri iki cyumweru gishize aba bose bagombaga guhurira mubiro bya Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo perezida wa RDC

Mbere y’uyu munsi, u Burundi bwari bwamenyesheje abanyekongo ko butazitabira iyi nama kuko ngo abayobozi babo bafite akazi kenshi, ikindi kandi ngo i Congo bakabaye barabanje kubahamagaza bonyine bagakora inama bonyine.

Ku munsi iyi nama yagomba kuberaho, perezida Museveni we yari mu ruzinduko rw’akazi muri Tanzania.

None iyi ngingo yagombaga kwigwaho, yaba itari mu bibaraje ishinga kuburyo batagombaga gusubika indi mirimo?

Dr. Buchanan yagize ati: “Nizera neza 100% ko aba aribo bireba cyane. Icya mbere muzi neza ko byagiye bivugwa ko U Burundi ari bumwe mu bihugu bibitse imitwe itera umutekano muke muri aka karere, hari n’amakuru kandi agaragaza ko Uganda nayo yagiye icumbikira imwe mu mitwe iteza akaduruvayo muri aka gace, ntitwakwibagirwa kandi ibibazobiri hagati y’ u Rwanda nu Burundi ndetse na Uganda. None se u Burundi bwahera he buvuga ko ibi bitabureba cyangwa nta nyungu bufitemo? Uganda se yo yahera he izi ikibazo ifitanye n’ u Rwanda n’intera bimaze gufata cyangwa nta nyungu ifitemo?”

Abajijwe impamvu ibi bihugu bidafata iya mbere mu gukemura ibi bibazo, Dr. Buchanan yavuze ko ibi biterwa n’ibibazo bya politiki ibi bihugu byombi bifite imbere mu bihugu byabo.

Ati: “Nka Uganda murabona ko irimo kwitegura amatora kandi ni bimwe igomba kwitegura.

Bwana Felix Tshisekedi utegeka RDC, mu myaka ibiri agiye kumara kubutegetsi, yagaragaje ubushake bwo kugarura amohoro muri aka karere, kugeza kurwego rwo kuba n’umuhuza mubiganiro by’abaturanyi be, iyi nama nayo ikaba ije ishimangira uyu mugambi.

Izi zaba ari impuhwe afitiye abaturanyi mugihe inyeshyamba zazengereje aka karere zifite ibirindiro mugihugu cye, zikaba ari naho zirirwa zihitana inzirakarengane z’abaturage?

Dr. Buchanan yagize ati: “Si uko njye mbibona kandi n’undi wese siko yabibona, kuko ntago ari Congo ibabaye cyane kurusha ibindi bihugu, umva ko kuba ariwe wafashe iya mbere mu gukemura iki kibazo ari uko nawe igihugu cye kibifitemo inyungu kuko izo nyeshyamba zitera umutekano muke harimo iziba muri Congo. Numva yari akwiye kubishimirwa ahubwo kuko areba kure akifuza icyazana umutekano mu karere.”

Abahanga muri politike mpuzamahanga bo bavuga ko ubu bushake buke bwa politike, bugaragara kubihugu bimwe, ngo buzakomeza kudindiza urugendo rugamije guhashya imitwe y’abarwanyi ikambitse mumashyamba ya Congo.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 15/09/2020
  • Hashize 4 years