Abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko ku Isi bashimiye Leta y’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko ku Isi bashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga ishyira mu kwakira impunzi, abimukira n’abasaba ubuhungiro n’uburyo rudahwema guharanira ko babona amahoro, umutekano n’ubwisanzure mu Gihugu bikabafasha kwiyubaka no kwigira.

U Rwanda rwashimiwe n’abitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Abagize Inteko zishinga Amategeko iri kubera muri Turikiya guhera ku wa Mbere taliki ya 20 ikazageza kuri uyu wa Gatatu ku ya 22 Kamena 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Inteko Zishinga Amategeko n’Amasezerano Mpuzamahanga ku Bimukira n’Impunzi: Uko Twarema Ubufatanye bukomeye n’Ishyirwa mu Bikorwa muri buri Gihugu”

Muri iyo nama iri kubera mu Mujyi wa Istanbul yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Turikiya, u Rwanda rwahagarariwe na Visi Perezida wa Sena Dr. Alvera Mukabaramba hamwe na Senateri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, baherekejwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya Mironko Fidelis.

Izo ntumwa z’u Rwanda zikaba zagejeje ku bitabiriye inama bimwe mu byo u Rwanda rwiyemeje gukora mu kurushaho kwimakaza uburenganzira bw’impunzi n’abimukira.

Icya mbere mu byo u Rwanda rwiyemeje gukora harimo gufasha impunzi kwigira binyuze muri gahunda igamije kubacutsa ku mfashanyo ahubwo bagatangira ibikorwa byo kwiteza imbere bongrerwa amahirwe yo kubona imirimo, kugera ku mari no gukora ibikorwa bibateza imbere mu kubahindurira imibereho.

Ikindi ni uguharanira ko impunzi zose zigejeje igihe cyo gufata ibyangombwa zibona indangamuntu bagahabwa n’ibindi byangombwa bakenera mu mibereho ya buri munsi.

Urwand a kandi rukomeje gusfaha abana b’impunzi gukomeza amashuri yabo abanza n’ayisumbuye bari mu Rwanda, kandi bagahabwa inyigisho zijyanye n’Integanyanyigisho Igihugu kigenderaho.

Na none kandi u Rwanda rwiyemeje guharanira ko impunzi zose ziba mu mijyi zibona amahirwe yo kwinjira muri serivisi z’ubwishingizi nk’abandi Banyarwanda bose.

Indi ngingo y’ingenzi yamurikiwe abahagarariye ibihugu byabo muri iyo nama ni uko u Rwanda rushyira imbaraga zidasanzwe mu kubungabunga ibidukikije no kubagezaho ingufu zitangiza nk’imwe muri gahunda z’ingirakamaro zigamije gufasha impunzi kwibona mu miryango y’abaturage basanze.

U Rwanda rwashimiwe imbaraga rushyira mu kwita ku buzima, umutekano n’imibereho by’impunzi mu gihe rucumbikiye abagera ku 127,000 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi, biyongeraho abaturutse muri Afghanistan ndetse n’abimukira basaga 1,000 baturutse muri Libya.

Biteganyijwe ko taliki ya 18 Nyakanga 2022, u Rwanda rushobora kuzakira icyiciro cya mbere cy’abimukira baturutse mu Bwongereza bafashirizwa i Kigali by’agateganyo mu gihe batekereje ko Leta y’u Bwongereza yemeza ubusabe bwabo bw’ubuhunzi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/06/2022
  • Hashize 2 years