Abahagarariye abagore muri Kicukiro basabwe kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

  • admin
  • 19/07/2016
  • Hashize 8 years

Polisi y’u Rwanda yasabye abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Kicukiro kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’irikorerwa abana.

Ubu butumwa babuherewe mu nama nyunguranabitekerezo y’abagize uru rwego 132 kuva ku rwego rw’akagari kugera ku karere ikaba yarabaye ku itariki 17 Nyakanga iyobowe n’umuyobozi w’aka karere, Dr Jeanne Nyirahabimana.

Mu ijambo rye, Dr Nyirahabimana yasabye abo bahagarariye uru rwego gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya ibyaha muri rusange agira ati:” Ubufatanye burakenewe kugira ngo dukumira ikintu gishobora guhungabanya umutekano wo soko y’iterambere.”

Iyo nama yitabiriwe kandi na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.

Yagize ati:”Ihohoterwa ryaba irikorerwa ku mubiri, irishingiye ku gitsina, irishingiye ku mutungo, ndetse n’irihungabanya umuntu mu mitekerereze ribangamira uburenganzira bw’uwarikorewe. Abakorerwa ihohoterwa biganjemo igitsinagore.”

IP Twizeyimana yabasabye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore nko kubahoza ku nkeke, kubavunisha, kubavutsa uburenganzira ku mutungo, kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kubakubita.

Yabasabye kandi kurwanya irikorerwa abana nko kubaha ibihano biremereye ugereranyije n’ibyo bakoze, kubavana mu ishuri, no kubakoresha imirimo ivunanye.

Yababwiye ati:”Ingaruka z’ihohoterwa zishingiye ku gitsina zishobora guhita zigaragara, zishobora na none kugaragara nyuma y’igihe runaka. Ni yo mpamvu buri wese asabwa kuryirinda kandi akagira uruhare mu kurirwanya atanga amakuru yatuma rikumirwa ndetse n’amakuru y’abarikoze.”

IP Twizeyimana yakomeje agira ati:”Ihohoterwa rikorerwa abana ribera ahantu hatandukanye. Hari irikorerwa mu miryango, ku ishuri, ndetse n’ahandi. Mu babahohotera harimo abo bafitanye amasano, abaturanyi babo, abarezi babo, ndetse n’abandi. Ingorane zihari ni uko bamwe mu bana bahohotewe baceceka ntibabihingutse kubera guterwa ubwoba n’abaribakoreye. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kumenyesha inzego zibishinzwe igihe cyose amenye amakuru y’umwana wakorewe ihohoterwa.”

Yabwiye abo bahagarariye uru rwego ko umuntu ufite amakuru ajyanye n’ihohoterwa ryakorewe abana yayatanga ahamagara umurongo wa telefone utishyurwa 116 naho ajyanye n’irishingiye ku gitsina akaba atangirwa kuri 3512. Yongeyeho ko usibye guhamagara izo nomero banayatanga kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zibegereye.



Abahagarariye abagore muri Kicukiro basabwe kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/07/2016
  • Hashize 8 years