Abagura indayi akabo kagiye gushaboka

  • admin
  • 25/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umushinga w’Itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi ryashyiriyeho ibihano abagura indaya n’abashora abandi mu buraya.

Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko avuga ko abakora uburaya bafatwa nk’inzira akarengane

Inteko Ishinga Amategeko,Umutwe w’Abadepite yatoye umushinga w’iryo tegeko ryemejwe n’abadepite bari mu cyumba cy’inteko rusange yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017.

Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, wari uhagarariye guverinema, niwe wagejeje ku badepite ibijyanye n’umushinga w’iryo tegeko.

Yavuze ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari icyaha gikomeye kandi gihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Agira ati “Leta y’u Rwanda yahaye uburemere bukomeye iby’icyo cyaha gikomeje kugenda cyongera ubukana kandi ishyiraho ingamba zo kukirwanya hafashwa ababa bagizweho ingaruka nacyo.”

Akomeza avuga ko nubwo amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ahana icyo cyaha hari hakigaragaramo icyuho cyo kutarengera abo cyagizeho ingaruka no kugena uburyo bakwitabwaho.

Yagaragaje ko umuntu wicuruza iryo tegeko riri gutegurwa ritamuhana kuko aba ari inzirakarengane ibihe byose.

Ati “Muri iri tegeko icyarebwe ni umuntu umucuruza cyangwa uwamushoye muri ibyo bikorwa by’uburaya”.

Yongeyeho ko uburaya bugaragara muri uwo mushinga w’itegeko busobanura neza ko umuguzi w’indaya ariwe ugomba guhanwa hatitawe ku kuba ari umugabo cyangwa umugore.

Ati “Umuguzi w’indaya ntabwo yahanwaga nicyo cyatumye tuvuga tuti reka duhangane n’abagura turebe ko bitazagabanya abigurisha.

Niba dushushibikanya indaya zihagaze ku muhanda uriya muntu we uparika imodoka akayitwara ku mugaragaro, abantu bakabyihorera byo byitwa iki? Abashaka kwiterera urwenya babyita lifuti ariko nabwo nibaza ko ariko bimeze.”

Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko yamaze impungenge abadepite asobanura ko uwashoye undi mu buraya n’ugura indaya bazabihanirwa

.

Nyuma yo kumva ibyo bisobanuro, Abadepite bari mu Nteko rusange bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

Yanditswe na chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/10/2017
  • Hashize 7 years