Abagore Ntishimira uburyo babanye n’abagabo babo babaca inyuma, bakarushaho kubereka urukundo!

  • admin
  • 24/09/2016
  • Hashize 8 years

Abagore bavuga ko batishimira uburyo babanye n’abagabo babo kuko usanga babaca inyuma bamwe muri bo ntibanabigaragaze, ahubwo bakarushaho kubereka urukundo.

Iyi mico abenshi bayifashe nk’aho bisanzwe, nyamara ngo bigabanya urukundo mu bashakanye.

Umwe mu bagore waganiriye na Muhabura.rw utarashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko umugabo we afite inshoreke, itabuza umugabo we kumwereka ko amukunda kandi azi neza ko iyo inshoreke ibana n’ umugabo we.

Bamwe mu bagore bavuga ko batishimira uburyo babanye n’abagabo babo kuko usanga babaca inyuma bamwe muri bo ntibanabigaragaze, ahubwo bakarushaho kubereka urukundo.

Iyi mico abenshi bayifashe nk’aho bisanzwe, nyamara ngo bigabanya urukundo mu bashakanye. Umwe mu bagore waganiriye na Muhabura.rw utarashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko umugabo we afite inshoreke, itabuza umugabo we kumwereka ko amaukunda kandi azi neza ko iyo inshoreke ibana n’ umugabo we.

Uyu mugore avuga ko ntako aba atagize ngo anezeze umugabo we, igitangaje ngo ni uko n’uwo mugabo amugaragariza urukundo rusesuye.

Yagize ati:” Umugabo uguca inyuma agakomeza kukwereka urukundo!Bitera ikibazo kuko akenshi usanga hari ibyo banga kubwira abagore ngo bakosore”.

Bamwe mu bafite abagabo bakora babwiye Muhabura.rw ko rimwe na rimwe umugabo ufite iyo ngeso abeshya umugore we ko ari mu kazi, muri shuguli zitunga urugo n’ ibindi, kandi yibereye hamwe n’inshoreke. Bavuze ko abagabo babikorana ubwenge ku buryo umugore adapfa kubivumbura.

Kubwimana ni umwe mu bagabo baba mu mujyi wa Kigali waganiriye na Muhabura.rw yagize ati: ”Si kenshi guca inyuma umugore k’umugabo bipfa kwizana, akenshi biterwa n’umugore ufite imyitwarire itari myiza ituma umugabo atishimira kubana nawe kenshi, usibye ko hari n’ababikora kubera ingeso y’ubusambanyi yababayemo karande ituma badashimishwa n’umugore umwe”.

Yavuze ko n’ubwo abagabo baca inyuma abagore bishakiye atari ukubanga, kuko babashaka babakunze, ahubwo ko hari bimwe baba batuzuza uko bikwiye.

Yongeyeho ko hari imico imwe n’imwe ibangamira umugabo bigatuma yishakira ahandi yerekeza, akabasha kuhagirira ibyishimo, ati: ”Hari igihe ukwifuza uwo mwashakanye kuba guke, kubera ukugenzurwa n’ umugore, rimwe na rimwe ugasanga hari amwe mu makosa n’ ingeso afite zitakunogeye, erega abagabo ntidukunda rwaserera iyo hajemo ukutisanzura , bamwe bashaka ibibanezeza birimo kugana mu kabari, cyangwa agashaka aho agorobereza agataha ananiwe yigira mu buriri atabangamiye umugore we”.

Undi mugabo utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati:” Kubaka urugo si ugutekera umugabo cyangwa kumufurira gusa, kumwubaha, kumuhesha agaciro no kumunezeza ni ngombwa”.

Yavuze ko hari abagaragaza ko bishimye ntibagaragarize abo bashakanye ko hari ibitegenda neza banga gusenya ingo, avuga ko mu miryango imwe irimo ibitagenda neza, bityo bakajya kwishakira abandi bagore ariko bagakomeza kugaragariza urukundo n’urugwiro abo bashakanye.Ibi ngo ntibivuga ko baba banga abo bashyatse.

Abaganiriye na MUHABURA.RW bavuze ko bibuza ko wakunda undi mu gihe uwawe atuzuje ibyo umutima wifuza byose.

Siko bose babibona kuko hari abavuze ko biterwa n’irari, kutanyurwa n’uwo washatse, umurengwe, kurambirwa urugo rumwe, kurarikira abatarashaka n’ ibindi.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/09/2016
  • Hashize 8 years