Abagore batatu bavukana batunguwe no gusanga bose batwite [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 02/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Tekereza gutwitira icya rimwe ari abakobwa batatu bonse rimwe? Ibi byabaye ku bakobwa 3 bakomoka mu gihugu cya Nigeria

Abakobwa batatu bava inda imwe bakomoka mu gihugu cya Nigeria aribo Onyeka Ufere w’imyaka 26 y’ amavuko, Chika Okafor 27 na Ogechi Babalola w’imyaka 26,batunguwe no gusanga bafatanyije urugendo rwo gutwita kandi baratwitiye igihe kimwe.

Aba bagore bo muri Nigeria ubwo bahuriraga muri California bakamenya ko bose batwite basabye inshuti yabo bari kumwe kubafotora maze ahita ayashyira kuri Instagram nk’uko bitangazwa na pulselive.co.ke ducyesha iyi nkuru.

Akimara ku bafotora yashyize ayo mafoto kuri instagram yandikaho amagambo agira ati”Ejo nishimiye gufotora abavandimwe banjye bo ku wundi mu byeyi.Nahamagawe nabo bagore ndagenda mbafotora imbona nkubone none uyu munsi mpisemo kuyibasangiza.Igitangaje ni uko bose batwite kandi bitegura kubyarira umunsi umwe. Niba atari umugisha,sinzi icyo aricyo! Gusa ndabishimiye bavandimwe!”

Babalola ugiye kubyara ubwambere,kuri instagram ye yavuze ko yiyumvamo akantu ka koba.

Yagize ati “Njye na Chika ni ubwa mbere tugiye kubyara ndetse turumva tunafite akoba ariko umuvandimwe wacu we Onyeka we yabinyuzemo byose ubwo yibarukaga impanga”

Yongeyeho ko ashimishijwe no kuba bose bagiye kubyara mu gihe kimwe.

Mu kuru wabo Ufera witegura kubyara bwa kabiri kandi akabyara impanga,kuri instagram ye yavuze ko ntako bisa kubona barumuna bawe muhuje ubuzima bw’ibyishimo.

Ati”Kugira barumuna bawe musekera hamwe,muririra hamwe ndetse munafashanya mu rugamba, muby’ukuri ni umugisha[…] ariko kugira barumuna bawe mufatanya urugendo rwiza rw’ubuzima mwese mujya kuba ababyeyi,ni ikindi kintu kiza!!!”

Okafor we yagize ati “Nikangahe bizabaho ko dutwitira rimwe. Ni umugisha udashira


Aba bagore 3 bava inda imwe Onyeka Ufere(ibumoso),Chika Okafor (hagati) na Ogechi Babalola(iburyo)
Aba bagore batwitiye igihe kimwe baritegura kubyara mu kwezi ku Ukuboza
Abagore batatu b’Abanya-Nigeria bafatanyije urugendo rwo gutwita

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/11/2018
  • Hashize 5 years