Abagore babuze urubyaro batangiye guterwa intanga ngabo mu Rwanda

  • admin
  • 16/04/2016
  • Hashize 9 years
Image

Ibitaro BAHO INTERNATIONAL HOSPITAL biratangaza ko byazanye uburyo bushya butari bumenyerewe murwanda bwo gufasha imiryango imaze igihe kirenga umwaka barabuze urubyaro. Ubwo buryo bushya bukaba ari ugutera intanga kubagore .aribyo bita “artificial insemination” mundimi zamahanga.

Kuva aho ibitaro “Baho International Hospital” bitangiye gutanga Serivise yo gutera intanga ngabo abagore babuze urubyaro, biratangaza ko muri 15 bakoreyeho igerageza, ubu batatu batwite ndetse ngo umwe muri bo arenda kubyara.

Akenshi mu Rwanda imiryango ibuze urubyaro irivuza, byakomeza kwanga ikajya mu bihugu byo mu mahanga nk’Ubuhinde n’ahandi.

Umwaka ugiye gushira, Ibitaro mpuzamahanga Baho bizanye uburyo bwo gufasha ingo zabuze urubyaro kurubona bitazisabye kujya mu mahanga.

Artificial insemination ni uburyo abaganga bafata intanga ngabo bakazishyira muri nyababyeyi y’umugore, habanje kubaho gutegura umugore, bakamutera imisemburo cyangwa bakamuha ibinini kugira ngo imisemburo ye ibe yiteguye gusama aribyo bita Indection of ovulation. Ibi ariko bikorwa ku bantu babihisemo.

Dr.Osvaldo Rodriguez Lara,

Dr.Osvaldo Rodriguez Lara, umwe mu baganga b’indwara z’abagore mu bitaro bya Baho avuga ko mbere yo gutera umugore intanga ngabo babanza bakazipima, bagasuzuma ko zihagije, ni ukuvuga ziri hejuru ya Miliyoni 15.

Iyo bamaze kuzipima bagasanga nta kibazo, ngo bakazishyira mu byuma byabugenewe iminota 30, bakabona kuzitera wa mugore wateguwe.

Dr.Osvaldo avuga ko kuba intanga ziterwa umugore bitavuze ko ariwe uba ufite ikibazo, ahubwo ngo hari ubwo bikorwa mu gihe umugabo ariwe wari ufite ikibazo.

Umugabo ngo iyo ariwe ufite ikibazo, nk’icy’intanga nkeya ahabwa imiti akaba yagira intanga ziri hagati ya Miliyoni eshanu n’icumi zishobora guterwa muri nyababyeyi y’umugore (Artificial insemination).

Dr.Rodriguez ariko avuga ko bisaba kwihangana kuko ngo hari ubwo ushoborwa gukorerwa ‘Artificial insemination’ inshuro zirenze imwe, kuko atari uburyo bukoreshwa ngo uhite usama 100%.

Ibi bitaro bya Baho ntibitangaza umubare wa nyawo w’amafaranga bishobora gutwara guhera batangiye kwita ku muryango wabuze urubyaro kugera ubyaye, gusa ngo nko guterwa intanga (Artificial insemination) byonyine bikorwa ku kiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.
BAHO INTERNATIONAL HOSPITAL

Umugore ntashobora guterwa intanga zitari iz’umugabo bashakanye byemewe

Mu gihe mu bihugu byamaze gutera imbere, usanga hari ubwo bashobora guhuza intanga ngabo n’intanga ngore zikazavamo umwana hatabayeho gutwita kw’umugore, cyangwa umuryango ukaba washaka undi mugore uwutwitira, mu Rwanda ho ntibirahagera kuko uburyo buhari ari ugutera intanga muri nyababyeyi y’umugore.

Ibitaro Baho bivuga ko hagendewe ku muco nyarwanda ‘Artificial insemination’ bayikorera abashakanye, kandi babanje guhura nabo bombi.

Ibi bitaro ngo ntibikorera Artificial insemination abantu bose babyifuza, kuko basaba ko niba ugiye kubonana na muganga uzana n’uwo mwashakanye byemewe n’amategeko, ku buryo muganga abasuzuma akareba aho ikibazo giherereye n’ikigitera. Ibi ngo bikaba bikorwa kubera umuco nyarwanda usaba ko umuntu abyarana n’uwo bashakanye.

Kuzana kw’abashakanye kandi ngo bifasha ibitaro kugira ngo bipimire hamwe intanga n’imisemburo, harebwe niba nta bibazo muri nyababyeyi cyangwa niba nta kibazo umugabo yaba afite mu myanya myibarukiro, bityo haba hari ikibazo kibasha kuvurwa.

Bituma kandi ngo abaganga babasha kuganiriza umuryango kugira ngo nibafata umwanzuro wo gukoresha uburyo bwa ‘Artificial insemination’ mu kuba babona urubyaro babihitiremo hamwe.

Ubu buryo kandi ntibureba abantu bari hejuru y’imyaka 45, kuko ngo umugore uyirengeje biba bigoye kumutera intanga ngabo ngo babe yasama kuko aba ari mu bihe byo gucura.

Yanditswe na Hakizimana dieudonne /Muhabura.rw

  • admin
  • 16/04/2016
  • Hashize 9 years