Abagore 48% bakoze imibonanompuzabitsina mu mezi 12 nta gakingirizo

Kuri uyu wa kane kanama 2017 mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ishami ryo kurwanya indwara z’ibyorezo kivuga ko SIDA ikiri ikibazo abantu badakwiye kwirara. Imibare ya RBC ivuga ko gukoresha agakingirizo mu Rwanda bikiri hasi

Gukoresha agakindirizo nabyo ngo biracyari hasi kuko mu Rwanda abagore 48% bakoze imibonanompuzabitsina mu mezi 12 nta gakingirizo bakoresheje naho abagabo 31% nabo muri icyo gihe ntako bakoresheje.

Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Akarere ka Kicukiro ahabereye ubukangurambaga bwo kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa rya SIDA, yasabye urubyiruko cyane cyane kwirinda kuko aribo mbaraga z’igihugu.

Yasabye kandi ababyeyi kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere kuko ari inzira ifasha abana kwirinda kwishora mu busambanyi.

Mu myaka yashize u Rwanda rwari rufite intego yo kugabanya abantu bincwa na SIDA ku kigero cya 50% aho mu 2013 abantu ibihumbi 5 000 bicwaga na SIDA buri mwaka, ubu imibare igeze ku bantu 2 500 bicwa na SIDA ku mwaka.

Ibi ngo bigaragaza ko SIDA igihari ntaho yagiye abantu badakwiye kwirara.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe