Abagore 10 bakize cyane kurusha abandi muri Amerika n’ibyo bakora

  • admin
  • 05/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Forbes yasohoye urutonde rw’abagore bakize kubwabo kurusha abandi bose muri Leta zunze ubumwe za Amerika, iyi nkuru iravuga n’icyabibagejejeho.

Gutunganya ubwiza byinjiza akayabo

Niba ushaka gukira tekereza uko wakora ibyo gutunganya ubwiza (make-up). Abagore 10 muri 80 bari kuri uru rutonde rwa Forbes ni abakora ibyo gutunganya ubwiza n’uruhu.

Ushobora gutungurwa no kumva ko umugore wa mbere ukize kuri uru rutonde rwa Forbes mu bakora ibyo gutunganya ubwiza atari Kylie Jenner ahubwo ari Anastasia Soare.

Soare wavukiye muri Romania yageze muri Amerika mu 1989, mu mwaka wa 2000 atangiza kompanyi ikora ibyo gutunganya ubwiza ubu izwi cyane yitwa Anastasia Beverly Hills Cosmetics.

Forbes ivuga ko kompanyi ye ifite agaciro ka miliyari 1,2 z’amadorari, akaba ari imbere ya Kylie Cosmetics ya Kylie Jenner, na KKW Beauty ya Kim Kardashian West ndetse na Fenty Beauty ya Rihanna.

Inyuma y’aba hari n’abandi barimo Huda Kattan ufite ababyeyi bakomoka muri Irak. We kompanyi ye ’Huda Beauty’ Forbes ibara ko ifite agaciro ka miliyoni 610 z’amadorari.

Imikino yamugize umuherwe

Serena Williams icyamamare kubera imbaraga ze n’ubuhanga muri Tennis byatumye ajya kuri uru rutonde rw’abatunze za miliyoni nyinshi mu bagore babikoreye ubwabo.

Forbes isobanura ko amafaranga yavanye muri uyu mukino yayashoye muri kompanyi zigitangira zigera kuri 34 mu myaka itanu ishize abicishije muri ’Serena Ventures’ ibarirwa agaciro ka miliyoni $10.

Yashoye kandi mu myambaro ashinga inzu iyikora yitwa ’S by Serena’ mu mwaka wa 2018, ndetse ashyira imigabane mu ikipe ya Miami Dolphins no mu mikino yo kurwana ya UFC.

Ibihembo yatwaye muri Tennis bibarirwa agaciro ka miliyoni $89, nta wundi mukinnyi w’umugore urageza kuri ibi mu mikino yose muri Amerika.

Imideri yinjiza imari nini

Ntabwo ari ugutunganya ubwiza n’uruhu gusa bikiza cyane abagore muri Amerika, ahubwo no gukora no gucuruza imideri ni uruganda rwinjiza za miliyoni.

Bamwe mu bagore b’abanyamerika byagejeje kure cyane harimo Doris Fisher na Jin Sook Chang.

Doris Fisher ubu ufite imyaka 87 we n’umugabo we mu mwaka wa 1969 bashinze kompanyi ikora imideri ubu ibarirwa agaciro ka miliyari ebyiri z’amadorari.

Jin Sook Chang afite uruganda rugurisha imyambaro ruzwi nka Forever 21 yatangije ari kompanyi ntoya Los Angeles yitwa Fashion 21.

Uyu mugore ubu akoresha ibihumbi byinshi by’abakozi mu bubiko amagana bw’imyambaro agurisha buri ahantu hanyuranye ku isi.

Sara Blakely nawe yashinze kompanyi yitwa Spanx ikora ikanacuruza imyambaro y’imbere y’abagore, mbere yabyo yagendaga acuruza za Fax urugo ku rundi.

Uyu mugore avuga ko yatangije Spanx akoresheje amadorari 5,000 kuko yari amaze kubona ko abagore benshi bagira impungenge z’imbere y’imyenda kandi bashaka imyiza kurushaho.

Umusaruro ni uko ubu ku rutonde rwa Forbes ari ku mwanya wa 23 aho abarirwa ubutunzi bwa miliyari imwe y’amadorari.

Muzika na televiziyo

Aba bagore bo usanga usibye n’ubutunzi n’amazina yabo aba azwi cyane ku isi kubera kugaragara mu biganiro bica kuri televiziyo cyangwa muri muzika.

Oprah Winfrey umutungo we ubarirwa kuri miliyari $2,6 naho Ellen de Generes abarirwa miliyoni $330. Aba bombi ni ibyamamare mu biganiro bica kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu isi ya muzika Madonna, Taylor Swift, Barbra Streisand na Celine Dion bari kuri uru rutonde inyuma ya Beyoncé Giselle Knowles, Forbes ibarira umutungo wa miliyoni $400.

Kuwa mbere Forbes yatangaje ko Jay-Z – umugabo wa Beyoncé – ariwe muhanzi wa Rap wa mbere ku isi ugize ubutunzi bugera kuri miliyari y’amadorari.

Urukundo n’isuku mu bwiherero nabyo ni ikirombe cy’ubutunzi

Whitney Wolfe yabonye urukundo rweze ashaka uko ahuza abashaka kuruhana bimugira umuherwe

Mu bagore bose bigejeje ku butunzi buhambaye umwe ubarusha bose ntabwo azwi cyane ku isi.

Yitwa Diane Hendricks akora za filimi (producer) akaba n’uwashinze kompanyi yitwa ABC Supply ikora ikanacuruza ibisenge by’inzu n’amadirishya. Forbes ibara ko ubutunzi bwe ari miliyari zirindwi z’amadorari.

Undi w’imyaka 29 witwa Whitney Wolfe ni uwa kabiri mu bakiri bato kuri uru rutonde rw’abagore bakize cyane muri Amerika.

Mu 2014 Wolfe abonye ko urukundo rugurumana mu mitima ya benshi bashaka uwo baruha yakoze ’application’ yitwa ’Bumble’ yo guhuza abashaka gukundana.

Ubu umutungo we ubarirwa kuri miliyoni $290 kubera iyi ’application’ yinjiza agera kuri miliyoni $175 buri mwaka.

Naho Suzy Batiz izina naryo ritazwi cyane ni umugore wo muri Texas abarirwa umutungo wa miliyoni $240 ziva muri kompanyi ye Poo-Pourri ikora ibikoresho by’isuku yo mu bwiherero.

Abagore 10 ba mbere kuri uru rutonde na miliyari z’amadorari ya Amerika bafite

1.Diane Hendricks w’imyaka 72 y’amavuko afite Miliyari 7 z’amadorari ya Amerika atuye Wisconsin

2.Meg Whitman w’imyaka 62 y’amavuko afite Miliyari 3.8 z’amadorari ya Amerika atuye California

3.Marian Ilitch w’imyaka 86 afite miliyari 3.7 atuye Michigan

4.Judy Faulkner ku myaka 75 afite miliyari 3.6 atuye muri leta ya Wisconsin

5.Thai Lee n’imyaka 60 y’amavuko afite miliyari 3 akaba atuye Texas

6.Judy Love afite imyaka 81 y’amavuko akaba yibitseho miliyari 2.9 atuye Oklahoma

7.Lynda Resnick w’imyaka 76 afite miliyari 2.8 akaba atuye muri California

8.Doris Fisher w’imyaka 87 afite miliyari 2.7 nawe atuye California

9.Johnelle Hunt ku myaka 87 afite 2.7 atuye muri Arkansas

10.Oprah Winfrey w’imyaka 65 afite miliyari 2.6 atuye muri leta California

Kuri uru rutonde kandi Kylie Jenner ni uwa 23 na Miliyari 1,Rihanna akaza ku mwanya wa 37 na miliyoni 600,Madonna ku mwanya wa 39 na miliyoni 570,Celine Dion akaza ku mwanya wa 46 na miliyoni 450,Beyoncé Knowless ni uwa 51 na miliyoni 400,Kim Kardashian West ni uwa 57 na miliyoni 370,Taylor Swift ni uwa 60 na miliyoni 360 na Serena Williams ku mwanya wa 80 akaba yibitseho miliyoni 225.Aya yose bafite akaba ari amadorali ya Amerika.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/06/2019
  • Hashize 5 years