Abagize nyobozi y’akarere ka Bugesera beguriye icyarimwe

  • admin
  • 27/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n’abamwungirije aribo ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille n’Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu, Ruzindaza Eric bose beguye ku mirimo yabo aho bashyikirije amabaruwa y’ubwegure bwabo Inama njyanama y’aka karere kuwa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2017.

Inkuru y’ubwegure bwabo yasakaye uyu munsi kuri uyu wa 27 Gicurasi 2018,aho umwe mu beguye wari ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille, yemereye umunyamakuru ko Nyobozi y’Akarere ka Bugesera bari bagize yasezereye rimwe.

Uwiragiye Priscille yagize ati “Ni ukuri, nyobozi yose yeguye, Meya na Visi Meya bose …Beguye ku mpamvu zabo bwite.”

Uwiragiye yahamije ko nta mpamvu zihariye z’imikorere zaba zatumye basezerera icyarimwe ariko niturabasha kuvugana na Njyanama y’aka karere ngo igire icyo ivuga ku kwegura kwabo.

Nyuma y’uko aba bayobozi begura,Abajyanama batoye MUTABAZI Richard wari umujyanama kugira ngo abe ayoboye akarere by’agateganyo, mu gihe bagitegereje ko habaho amatora yo kubasimbuza.

Ndahiro Donald uyobora inama njyanama y’akarere ka Bugesera yabwiye Umunyamakuru ko Mayor n’abamwungirije bashyikirije njyana amabaruwa yo kwegura kwabo kuwa gatandatu.

Ndahiro avuga ko byabatunguye kuko ngo nta kintu cy’umwihariko kidasanzwe njyanama yaba yabakurikiranagaho ndetse ngo bakoranaga bisanzwe.

Ndahiro yagize ati “Umuntu agira uburyo yisuzuma akareba niba yakomeza cyangwa atakomeza. Byadutunguye ariko ni ibintu bisanzwe, abantu akenshi bareba icyo basabwa n’imbaraga bafite bakumva bakoresheje izishoboka zose kandi babona hari ibyakagombye kuba bigerwaho bindi bakifatira icyemezo.”

Iri yegura ry’iyi nyobozi yose ya Bugesera rije rikurikira iry’iy’Akarere ka Gicumbi ryabaye ku wa 25 Gicurasi 2018 arib yo yaregujwe na Njyanama.

Aho hegujwe Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa, hegujwe Umuyoboziw’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimbable n’Umuyoboziw’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte.

Ukwegura kwa hato na hato kw’abayobozi b’uturere bimaze iminsi byiganje mu turere tumwe na tumwe mu Rwanda ariko ahanini usanga abo bayobozi batwo begura kubera ko hari bimwe baba batarashoboye gushyira mu bikorwa bigatuma babona ko bananiwe bagahitamo kwegura ku mirimo yabo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/05/2018
  • Hashize 6 years