Abagize Mafikizolo bagaragaje amarangamutima ku kuririmbira mu Rwanda

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Itsinda Mafikizolo rigizwe n’abahanzi babiri aribo Theo Kgosinkwe Nhlanhla Nciza bakomoka muri Africa y’Epfo. Mu mpera z’icyumweru cyashize nibwo aba bahanzi bari i Kigali aho bari baje gutaramira abakuru b’ibihugu by’Africa bari bitabiriye inama ya AU.

Nhlanhla Nciza na Theo Kgosinkwe bataramiye i Kigali ku Cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2016 ubwo bataramiraga abayobozi b’ibihugu by’Afurica mu nzego zitandukanye bahuriye ahitwa Kigali Conference and Exhibition Centre (hahoze hitwa Camp Kigali) mu muhango wo gusangira, kwidagadura no guhana ibitekerezo ku cyazamura Afurika.

Aba bahanzi baka bagaragaje ibyishimo bidasanzwe bagiriye i Kigali babinyujije kumbuga nkoranyambaga. Nyuma y’igitaramo Nhlanhla Nciza yatangaje ko bishimiye bikomeye kuririmbira abakuru b’ibihugu by’Afurica ariko bikaba akarusho ko babyinanye na Perezida Kagame, Nkosazana Dlamini Zuma umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Perezida w’igihugu bakomokamo Jacob Zuma.

Mu magambo y’icyongereza twahinduye mu Kinyarwanda yagize ati “Byari ishema rikomeye kubyinana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu gihe Theo yagize ishema ryo kubyinana n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe Nkosazana Dlamini Zuma ubwo twaririmbaga Emlanjeni. Twagize ibihe byiza mu gitaramo twakoreye mu nzu yari yuzuyemo Abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abandi banyacyubahiro barimo na Perezida wacu Jacob Zuma. Mbega ibyishimo! Mwarakoze Rwanda.”

Bongeyeho kandi ko bishimiye uburyo bakiriwe mu gitaramo cya kabiri bakoreye mu Rwanda kandi kugeza ubu bafata u Rwanda nk’igihugu bisangamo cyane kandi bafitemo umubare munini w’abafana. Ntabwari aba bahanzi bonyine bishimiye ibihe bagiriye i Kigali kuko na Nkosazana Dlamini Zuma yavuze ko inama ya AU iherutse kuhabera ari yo ya mbere yagenze neza kurusha izindi zose. Perezida wa Senegal Macky Sall na we yashimye uko bakiriwe i Kigali.







Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years