Abagize Inteko ishinga Amategeko Bamaze Gutora Ishingiro ry’Umushinga wo Kuvugurura Ingingo y’I 101

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira, Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda nibwo hari hateganyijwe ko yemeza ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya 26 Gicurasi 2003, aho banagaragaje uko ingingo ya 101 yanditse.

Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003 ribonwa cyane ku ivugururwa ry’ingingo y’101 yazazitira Perezida Paul Kagame kuba yakongera kwiyamaza kuyobora igihugu, kandi abaturage b’ingeri zitandukanye bagaragaza ko bakimukeneye, ariko hari n’izindi ngingo na zo zigomba kuvugururwa zitakijyanye n’igihe.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Jeanne d’Arc Gakuba , mu isuzuma ry’umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, yavuze ko ingingo y’101 yafunguwe nk’uko imbaga y’abaturage yabisabye. Yakomeje avuga ko Uyu mushinga w’ivugururwa wahaye agaciro gakwiye ibyifuzo by’Abanyarwanda ku byerekeye ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, havanwamo umubare wa manda.

Ibyifuzo by’abaturage hafi ya bose bahuza ni uko ingingo 101 yavugururwa hagakurwamo umubare wa manda ya Perezida wa Repubulika.” Hamwe n’izindi ngingo zavuguruwe, Abadepite 74 bari mu Nama rusange batoye uyu mushinga ku bw’iganze bw’Abadepite 71, umwe arifata, haboneka imfabusa ebyiri. Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho ubu yateganyaga ko Umukuru w’Igihugu atorerwa manda y’imyaka irindwi, yashoboraga kongera gutorerwa inshuro imwe.

Biteganyijwe ko uyu mushinga numara kunozwa uzajyanwa mu matora ya kamarampaka abaturage nabo bagatora niba bemera ko itegeo nshinga rivugururwa cyangwa bakabyanga.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years