Abagera kuri 50 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka muri Congo [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 07/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abantu bagera kuri 50 bapfuye ubwo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018, ikamyo itwaye ibikomoka kuri peteroli yagonganaga n’imodoka mu muhanda munini wo mu burengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Byabereye hafi y’umujyi wa Kisantu, uri hagati y’umurwa mukuru Kinshasa n’icyambu cya Matadi.

Atou Matabuana, Guverineri w’Intara yo hagati ya Congo, yavuze ko abagera ku 100 bagize ibikomere bitewe n’ubushye.

Radio Okapi yatangaje ko inkongi y’umuriro yakwiragiye byihuse igakongeza inzu ziri hafi aho.

Imihanda yo muri Congo akenshi usanga yararaye ikirengagizwa ntikorwe kubera imyaka myinshi iki gihugu cyamaze mu ntambara.


Indi mpanuka y’ikamyo itwaye ibikomoka kuri peteroli yaguyemo abantu 220 ahitwa Sange muri Kongo mu mwaka wa 2010

Mu mwaka wa 2010, abantu 220 barapfuye ubwo ikamyo itwaye ibikomoka kuri peteroli yabirindukaga igaturika nuko igakongeza umuriro ku bice by’icyaro cyo muri iki gihugu.

Umwe mu babibonye yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yabonye “imirambo 53 yahiye irakongoka.”

Umuganga ukora ku bitaro biri hafi aho biri kuvura abakomeretse kubera ubushye yavuze ko bari gusiganwa n’igihe kugira ngo barebe niba barokora ubuzima bwabo.

Dogiteri Trésor yagize ati “Turimo kugerageza kubafasha, turimo kugerageza kubongerera amazi mu mubiri ariko mbabajwe no kuvuga ko hari bamwe barimo gupfa.”

Guverineri Matabuana yavuze ko ababayobozi bo mu nzego z’ibanze bafashe ingamba zo kwita ku bagizweho ingaruka n’iyo mpanuka.

Ariko umutwe uharanira Demokarasi uzwi nka Lucha, watangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter unenga uburyo ubutabazi bwakozwe, uvuga ku bucye bw’imodoka z’imbangukiragutabara.

Umujyi wa Kisantu uri hafi ku birometero 120 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Kinshasa.

Naho Matadi, icyambu kiri ku rundi ruhande rw’aho byabereye, iri ku nyanja ya Atlantika, kikaba ari nacyo cyambu kimwe rukumbi Congo ifite.


Abayobozi bavuze ko abandi bantu bagera ku 100 bagize ibikomere bitewe n’ubushye kubera iyi mpanuka

Niyomugabo Albert / MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/10/2018
  • Hashize 6 years