Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation barashimira ibyo umaze kubagezaho mu myaka 20

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Abagenerwabikorwa b’Umuryango Imbuto Foundation cyane cyane urubyiruko, barashimira uyu muryango wabubakiye umusingi ukomeye w’ubuzima bwabo ubu bakaba bamaze kwiyubaka ndetse baranatangiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda.

Ibyo barabivuga mu gihe Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze uvutse.


Ku myaka 28 y’amavuko, Nayituriki Sylvain afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, yakuye muri Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avuga ko ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye icyizere cy’ahazaza cyari kimaze kuyoyoka, ariko Umuryango Imbuto Foundation ukaza kuhagoboka.

Uyu musore ukomoka mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, ni umwe mu basore n’inkumi bagera ku 10 241 barihiwe amashuri yisumbuye n’Umuryango Imbuto Foundation kuva mu mwaka wa 2002.

Iyo atangiye kuvuga ku wo yita umubyeyi yungutse, uyu musore ntahisha amarangamutima ye.

Nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishuri rikuru rya Kepler, Nayituriki yahawe akazi ko kwigisha muri iri shuri, akazi yakoze guhera mu mwaka wa 2016 kugeza muri 2020.

Umyobozi ushinzwe ubutwererane bwa Kepler n’izindi nzego, Uhirwa Sylvia avuga ko umusingi Nayituriki yubakiwe na Imbuto Foundation, ari wo watumye agaragaza itandukaniro.

Uretse mu burezi, mu rwego rw’ubuzima Umuryango Imbuto Foundation umaze kugarurira icyizere cy’ejo hazaza abangavu 3 422 babyariye iwabo.

Dufitimana Odi Diane wo  ku kirwa cya NKombo ni we mfura mu muryango iwabo. 

Ku myaka 20 y’amavuko  afite ubu, anafite umwana w’imyaka 2 y’amavuko, yatewe inda afite imyaka 17 yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, ibintu byatumye ata ishuri kuva ubwo ubuzima butangira gusharira.

Gusa Imbuto Foundation yaje kumwegera imuhuza n’abandi bakobwa babyariye iwabo ibabumbira mu itsinda ryitwa Ejo heza, batangira urugendo rwo kwizigama ndetse bituma n’amakimbirane yari yaravutse mu muryango we kubera gutwara inda ahosha.

Mu bihe no mu buryo butandukanye, Madamu Jeannette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation akaba anawubereye umuyobozi w’ikirenga, yashimangiye ko ahazaza h’u Rwanda hubakiye ku bakiri bato abasaba kubizirikana iteka

Umuryango PACFA washinzwe na Madamu Jeannette Kagame muri 2001, niwo waje kwitwa Imbuto Foundation muri 2007. 

Ni umuryango umaze gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu ubinyujije muri gahunda zawo zirimo uburezi, ubuzima ndetse no kongerera ubushobozi urubyiruko by’umwihariko umwana w’umukobwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, ari bwo uyu muryango wizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/11/2021
  • Hashize 2 years