Abaganga bo mu gihugu cya Espagne baravuga ko bamaze kuvumbura umuti w’agakoko gatera SIDA.

  • admin
  • 17/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abaganga bo mu mujyiwa Barcelona mu gihugu cya Espagne baravuga ko bashobora kuba bamaze kuvumbura umuti w’agakoko gatera SIDA.

Aba baganga baravuga ko guhera mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka hazashyirwaho amavuriro azwi azajya akora ubu buryo bwo guhererekanya amaraso mu rwego rwo kuvura abantu banduye agakoko gatera SIDA. Aba baganga bavuze ko kuvura SIDA bishoboka mu gihe bafashe amaraso y’umuntu ufite ubudahangarwa ku gakoko gatera SIDA, hanyuma bakayatera umuntu wanduye agakoko gatera SIDA babinyujije mu rurere(umbilical cords

Ku ikubitiro aba baganga batangaje ko babashije kuvura neza umugabo w’imyaka 37 wo mu mujyi wa Barcelona, wari waranduye aka gakoko kuva mu mwaka wa 2009, n’ubwo uyu mugabo ngo yaje gupfa ariko azize cancer.

Aba baganga baravuga ko guhera mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka hazashyirwaho amavuriro azwi azajya akora ubu buryo bwo guhererekanya amaraso mu rwego rwo kuvura abantu banduye agakoko gatera SIDA.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/01/2016
  • Hashize 8 years