Abagabo bavuga ko kutumvwa n’ubuyobozi ku ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo bituma bigira mu bushoreke

  • admin
  • 20/06/2019
  • Hashize 5 years

Abagabo bo mu murenge wa Cyuve batunga agatoki ubuyobozi bw’umurenge ko igihe bahohotewe n’abagore babo ntacyo bubikoraho bityo akaba ariho hakomoka amakimbirane mu miryango atuma abana bava mu mashuri bakajya gukora imirimo ivunanye bitewe no kubura amafaranga.

Muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa n’imirimo inyuranye ikoreshwa abana, umuryango Never Again Rwanda ukomeje ibiganiro binyuranye n’amatsinda y’abaturage bo mu karere ka Musanze, mu kubashishikariza kwirinda amakimbirane n’ibindi byatuma abana bareka ishuri bajya gushaka amafaranga mu buryo butemewe.

Abagabo bavuga ko ibibazo by’abana bajya mu mirimo ivunanye, akenshi biterwa n’abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire, aho birirwa bakorera abagabo ihohoterwa rinyuranye.

Serutoki ati “Harya iyo umugore akubise umugabo we arega he? Muranga kuvugisha ukuri kandi ndababaye, iyo umugore avushije umugabo amaraso bikagaragara n’ubuyobozi bukabibona bukicecekera, harya ubwo buyobozi nibwo koko!Tuvugishe ukuri hano hari abagabo b’indushyi kandi nanjye mbarimo”.

Akomeza agira ati “Iyo bigenze bityo umugore agakomeza kuguhohotera agukubita, ntabwo wajya gushaka amahaho ngo uyamuzanire, nta nubwo abana bakwiga, niho mpita nigira mu kabari cyangwa nkajya gushaka umfata neza, kuko nta muyobozi utwumva iyo duhohotewe”.

Aba bagabo bavuga ko abagore bishyizemo ko bahawe ijambo abagabo babo bakaba batakivuga kuburyo banarondora aho bavuye kandi abo bagore bahazi.

Umwe yagize ati “Umugore wanjye yamaze kwambara inyenyeri iyo mvuze azamura intugu, nagera mu rugo agatangira ati waraye he, kandi naraye ku kazi ku izamu nawe arabizi, intambara ikarota, abana bakava mu ishuri”.

Ku ruhande rw’abagore,hari abemeza ko iryo hohoterwa ku bagabo nabo baribona, gusa bagashinja n’abagabo kujya mu nshoreke abana bakabura amafaranga y’ishuri bagahitamo kurivamo bakajya gushaka amafaranga bakora imirimo ivunanye.

Nk’uwitwa Akimanizanye Esperence agira ati “Abagabo barahohoterwa rwose turabibona, hari aho umugore asuzugura umugabo ugasanga aramujugunyira ibyo kurya, nibwo rero umugabo yigira mu nshoreke agata umugore n’abana, amahaho yose abonye akayajyana ku nshoreke ye abana bakaburara, niho usanga rero bataye amashuri bagiye muri iyo mirimo ivunanye”.

Gusa ngo hari n’abayobozi batuma abana bata amashuri aho babajyana kubakorera imirimo yabo mu ngo bigatuma bata amashuri nk’uko byemezwa na bamwe mu bagore.

Uwitwa Bazirete Dative ati “Abana kuba bakoreshwa akazi k’ingufu, biva ku bayobozi bamwe bafata abana bacu bakabajyana mu ngo zabo gukora imirimo inyuranye, bamesera abana babo banabatekera, na hano hari abayobozi nzi bakoresha abana mu ngo zabo”.

Marie Claire Uwamariya, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage ku kibazo cyo kuba abagabo batagira uwo baregera mu gihe bahohotewe,asobanura ko itegeko rihana ihohoterwa ritagira igitsina rigenderaho kuko rirengera umugore ndetse rikarengera n’umugabo.

Bityo agasaba abagabo kujya bashiruka ubwoba bakagaragaza ibibazo byabo by’ihohoterwa bakorerwa kugira ngo barenganurwe aho kubihishira.

Ati “Mu muco nyarwanda, abagabo bakunze guhisha ihohoterwa ntibagaragaze ibibazo byabo, uwabigaragaje afatwa nk’inganzwa, uwahohotewe iyo atwegereye turamurenganura nk’uko n’umugore arenganurwa, amategeko areba bombi”.

Naho abayobozi batungwa agatoki mu gukoresha abana imirimo ivunanye, Uwamariya avuga ko hari itegeko rigaragaza imyaka y’umuntu wemerewe kuba umukozi mu mirimo inyuranye.

Agira ati “Turi kubikurikirana kandi ndanasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana abagikoresha abana mu ngo, mu igenzura dukomeje gukora hari abo twasanganye abana, ubu dukomeje kubahana kugira ngo babere abandi urugero.

Yungamo ati”Ababyeyi bakwiye kugaruka ku nshingano zabo zo kurera, umugore n’umugabo bombi bakagira uruhare rusesuye mu kwita ku bana, birinda n’amakimbirane”.

Umukozi wa Never Again Rwanda mu ishami ry’imiyoborere, Ntaganda Regine, avuga ko bakomeje gushaka uburyo ibibazo by’abana bakoreshwa imirimo ivunanye byakemuka, aho bahuza abayobozi n’abaturage kugira ngo ibibazo bafite bivugutirwe umuti.

JPEG - 91.3 kb
Uwamariya Marie Claire asaba abaturage kwirinda amakimbirane, bakita ku burere bw’abana babo

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/06/2019
  • Hashize 5 years