Abagabo bane bo mu muryango umwe bashizemo umwuka nyuma yo kunywa inzoga ihumanye

  • admin
  • 30/04/2018
  • Hashize 6 years

Ni abagabo batatu bavukanandetse na mubyara wabo babarizwaga mu gace ka Mwania Mbogo muri Gatanga mu gihugu cya Kenya bo mubwoko bw’Abagikuyu bashizemo umwuka nyuma y’inzoga banywereye ku muvandimwe wabo mu birori byo gutaha inzu.

Ibi byabaye mu gihe Aba bavandimwe bari bitabiriye ibirori bisanzwe bikorwa mu muco w’Abagikuyu wo gutaha inzu. Inzoga ya gakondo yitwa Muratina banyoye niyo yabakozeho kubera ko nyuma yo kuyinywa bose bahise barwara babajyana kwa muganga aha niho baje gupfira.

Inzoga yatumye babura ubuzima bwabo ngo bayinyoye kuwa Kane tariki 26 Mata bahita bafatwa bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Thika, kuwa Gatanu babiri bahise bitaba Imana,babiri bandi bitabye Imana kuwa Gatandatu tariki 28 Mata.

Polisi ya Kenya yatangaje ko yahise ita muri yombi uwari wateguye biriya birori. Ndetse inakomeza iperereza ngo imenye neza niba iyo nzoga ari inzoga isanzwe nta kindi cyari kirimo.

Ni mugihe aba banyweye yabagizeho ingaruka, nyamara abayinyweho ku munsi wakurikiye ibirori bo nta kibazo na kimwe bagize ariko hari abemeje ko inzoga yari yahumanyijwe bahise bayisha bakazana iyo batahumanyije.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/04/2018
  • Hashize 6 years