Abagabo babujijwe kureba imikino bazira gusa na Kim jong Un na Donald Trump [AMAFOTO]

  • admin
  • 10/02/2018
  • Hashize 6 years

Umugabo usa na Perezida wa Korea y’Amajyaruguru, Kim Jong Un, n’undi usa na Perezida Trump wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, birukanywe mu itangizwa ry’imikino Olympic iri kubera muri Korea y’Amajyepfo.

Aba bagabo birukanywe kuri uyu wa 8 Gashyanyare 2018, ubwo bagaragaye bari kumwe binjira mu itangizwa ry’iyi mikino , bigatungura benshi babonye aba bagabo bari kumwe, mu gihe abaperezida basa nabo badacana uwaka kubera umubano mubi uri hagati yabo.

Mu itangizwa ry’iyi mikino Perezida Donald Trump wa Nyawe ntiyabashije kwitabira, ariko umwungiririje ku buyobozi bwa Amerika, vice President Pence, yitabiriye iyi mikino.

JPEG - 75 kb
Aba bagabo birukanywe mu itangizwa ry’imikino Olympic bazira kuba basa na Kim Jong Un na Donald Trump
JPEG - 120.2 kb
Aba bagabo birukanywe mu itangizwa ry’imikino Olympic bazira kuba basa na Kim Jong Un na Donald Trump


Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 10/02/2018
  • Hashize 6 years