Abagabo babiri bafunzwe bazira gucuruza inyama z’imbwa

  • admin
  • 15/11/2015
  • Hashize 8 years

Kuri Sitasiyo ya Polisi Gulu Central mu gihugu cya Uganda hafungiye abagabo babiri bafashwe bakurikiranwe ho gucuruza inyama z’imbwa mu gace ka Layibi Techo Parish.

Waisswa Shaban w’imyaka 47 Ukomoka mu gace ka Mbale, na Francis Amone ukomoka ahitwa Layibi Techo bari gushinjwa gucuruza imbwa nyuma yo gufatwa kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2015 mu gace ka Layibi Techo, ubusanzwe aba bagabo bacuruzaga inyama z’ihene hanyuma bakaza kwigira inama yo kujya bavangamo iz’imbwa ikiro kimwe bakaba bakigurishaga amashilingi ibihumbi birindwi (7.000).

Aba bagabo bombi batangarije Newvision Uganda ko basanzwe bakora aka kazi aha Waisswa kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka turi gusoza. Polisi yatungiwe agatoki hamwe mu hantu hari hashyinguwe impu z’imbwa niko gukurikirana abakwaho kuba bica izi mbwa ndetse haza gufatwa aba bagabo nk’uko byatangajwe na Kasada Awali umuyobozi wa Polisi muri aka gace ka Layibi Techo. Amona we ahakana ibi byaha kuko avuga ko Waisswa ari inshuti ye akaba ari nawe wamusanze mu rugo akamubwira ngo njye ku mufasha gucuruza ibintu yari afite mu gikapu ariko ngewe ntago nari nzi ikirimo.

Umuvugizi wa Polisi muri Guli Central bwana OC CID James Asubu yatangaje ko nta gihano cyanditse mu itegeko nshinga cyahabwa aba bagabo ariko ngo bazahanishwa imyaka ibiri y’igifungo yo kuba bica imbwa z’abaturage ndetse bahanishwe n’imyaka 7 yo kuba bacuruza imbwa ubwo yose hamwe ine 9.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/11/2015
  • Hashize 8 years