Abagabo babiri b’abatinganyi bari mu byishimo nyuma yo kubyara abana b’impanga

  • admin
  • 29/01/2019
  • Hashize 5 years

Abagabo babiri babana bahuje igitsina i Londres mu Bwongereza, bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kubyarirwa abana b’impanga hakoreshejwe ikoranabuhanga (In vitro fertilization), ryahuje intanga zabo n’iy’umugore w’umunya-Canada wemeye kubabyarira.

Ni ubwa mbere mu Bwongereza umugore abyaye abana bakomoka ku bagabo babiri. Bafashe igice kimwe cy’igi ry’uwo mugore bagihuza n’intanga y’umugabo umwe, ikindi nacyo bagihuza n’iy’undi mugabo.

Nyuma y’amezi atandatu ziri muri Laboratwari, zimuriwe mu nda y’uwo mugore hashize ibyumweru bibiri, abaganga bemeza bidasubirwaho ko atwite.

Abaganga bakurikiranye iki gikorwa, bavuga ko badashobora gutandukanya mu buryo bw’amaraso umwana wa buri mugabo ubwo bose babasangiye.

Simon w’imyaka 43 y’amavuko yatangarije The Mirror ducyesha iyi nkuru ko we na mugenzi we bahoranaga inzozi zo kugira umuryango none bazikabije.

Ati “Biratangaje ko Graeme nanjye, dushobora kugira umwana muri izi mpanga. Meg (Wababyariye) yakoze igikorwa gitangaje. Iri koranabauhanga ryarakoze kuba ritugejeje ku ndoto zacu. Twahoraga twifuza kugira umuryango none ubu tubonye impanga twishimira cyane.”

Kugira ngo izo mpanga ziboneke, intanga zabo n’igi ry’uwo mugore byajyanywe muri Laboratwari muri Amerika kuko mu Bwongereza ho badafite ubushobozi bwo kubikora, bibasaba amapawundi ibihumbi 25.


Meg akikiye impanga ze Alexandra na Calder zikomoka ku bagabo babiri b’abatinganyi

Meg Stone w’imyaka 32 wemeye kubabyarira, yari asanzwe afite abana babiri ariko yaratandukanye n’umugabo we. Yavuze ko yabonye abo bagabo uko bishimanye, yiyemeza kubafasha kubona umuryango nk’uko babyifuzaga kuko we nta wundi mwana ateganya kongera kubyara.

Meg Stone yavuze ko nyuma yo kubabyarira izo mpanga, atabafata nk’abagabo be ahubwo ababona nka basaza be.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/01/2019
  • Hashize 5 years