Abafite ubumuga bwo kutabona barashimira NCDP ubufasha ibaha ndetse n’ubuvugizi ibakorera murwego rwokugira imibereho myiza

  • admin
  • 22/08/2015
  • Hashize 9 years
Image

Kuri uyu wa 21-8-2015, nibwo abafite ubumuga bwo kutabona barangije kaminuza mumashami atandukanye bagera kuri 26 ubwo bashyikirizwaga za mudasobwa zizabafasha mugihe bazaba babonye akazi gatandukanye, izi mudasobwa bakaba bazihawe nk’inkunga n’ishami rya UNESCO

.

Uwavuze mwizina ry’abo banyeshuli barangije kwiga witwa METUSAREMU Nshimiyimana, yashimiye NCPD ndetse n’abafatanya bikorwa kuri byunshi ba bafashamo birimo nkizi mudasobwa bahawe doreko abafite ubumuga bwokutabona bagiraga imboga mizi zo kubona akazi bitewe nuko babaga nta bikoresho b’ibanze babaga bafite bityo abatanga akazi bakagira impungenge zuko bajya mukazi izi mudasobwa zikaba zikoranye ikorana buhanga kuko zifite n’amajwi abafasha mukuzikoresha




Umunyeshuli uhagarariye aba fite ubumuga bwo kutabona

Mw’ijambo ry’uhagarariye UNESCO murwanda bwana BERNARDE Rutazibwa, yashimiye umwete n’umurava biranga aba fite ubumuga ndetse n’ubuhanga bagaragaza mumyigire, yabasabye gukomeza kwigirira ikizere, ikindi n’uko yabasabye gukoresha neza izo mudasobwa bahawe birinda kuzigurisha doreko mbere yuko bazihabwa babanje kuba bwirako umuntu wese agomba kuyikorera inyandiko no kuzi sinyira, uzagaragaraho kuyigurisha azabihanirwa, ashoje abifuriza kuzagira amahirwe yokuzabona akazi ba kazavamo abagabo bahanye.




Umuyobozi wa UNESCO murwanda BERNARDE Rutazibwa.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa NCDP, NDAYISABA Emannuel ya sabye abo banyeshuri kwibumbira muma cooperative kugirango babashe kubona ubufasha muburyo buboroheye, aha yanababwiye ko bagomba gutinyuka bakagana ibigo by’imali iciriritse kugirango babashe kubona inguzanyo zabafasha kwikura mubukene, aha ya navuzeko umuco wogutegereza gufashwa ko ugomba gukika umuntu ufite ubumuga bya garagaye ko nawe ashoboye, Ndayisaba ya vuze ko bimwe mubibazo abafite umuga bwo kutabona bagaragaje nk’imbogamizi, ya bijeje ku bagiye kubakorera ubu vugizi, aha ninkaho usanga ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kukora ikizamini agatsinda ariko ntage mu mwanya yatsindiye.


Iri huliro ry’abafite ubumuga ryari ryitabiriwe n’abafite ubumuga bwo kutabona barangije kaminuza abayobozi ba NCDP, nabafatanya bikorwa batandukanye babafasha muri gahunda zi tandukanye

By Bagabo John

  • admin
  • 22/08/2015
  • Hashize 9 years