Abafaransa bakoze ikinamico igaragaza uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside “Reba Amafoto”
- 29/11/2015
- Hashize 9 years
Itsinda ry’abahanzi 10 b’Abafaransa ‘Uz et coutumes’ riri mu Rwanda rikina ikinamico ikubiyemo imikino 8, igaragaza uruhare rw’u Bufaransa bwari buyobowe na Perezida Francois Mitterand, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo bahanzi bari mu Rwanda kuva kuwa 6 Ugushyingo kugeza kuwa 6 Ukuboza 2015, barakina imikino irimo uwamenyekanye cyane witwa “Entre nous” (Hagati yacu), mu mashuri n’inzibutso bitandukanye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascene Bizimana, avuga ko iyo kinamico ya ‘Uz et Coutumes’, ari umusaruro w’ingendo nyinshi abo bahanzi bagiye bakorera mu Rwanda bakitegereza uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside.
Dr.Bizimana Jean Damascene aganira n’itangazamakuru yagize ati “Basobanuriwe ukuntu u Bufaransa burimo Abanyarwanda benshi bakoze Jenoside, bashakishwa n’u Rwanda, ariko bakaba badakurikiranwa n’ubutabera, uruhare rwabwo mu itegurwa, ishyirwaga mu bikorwa rya Jenoside na nyuma yayo, aho bigaragara ko u Bufaransa bufite uruhare rukomeye mu gushyigikira ibikorwa byo kuyipfobya no kuyihakana, basanga batakomeza kurebera ibyo bibazo ntacyo babikozeho.” Iryo tsinda na IBUKA ishami ryo mu Bufaransa, guhera mu 2002 bagiye bifatanya mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mijyi yo mu Bufaransa, bahitamo gukomeza gutanga ubutumwa bwabo no mu Rwanda, mu buryo bwa gihanzi.
Umwe mu bagize Ibuka-France, Broussard Esperance Mutayisha, yabwiye New Times ko bafatanyije n’iryo tsinda, bifuza kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Burayi bwose, kurwanya abayipfobya no kwerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Yakomeje agira ati “Dushaka kandi kuvuga ko Abafaransa bafashe ubutumwa bwacu nk’ubukomeye, ku buryo hari itandukaniro rikomeye ugereranyije na mbere, abantu bashakaga kubeshya bitwaje politiki ko u Bufaransa nta ruhare bwagize muri Jenoside.”
Umukino witwa “Entre nous” ugabanyijemo ibice bitatu bigaragaza u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside, ukanagaragaza ukunga ubumwe n’imbaraga z’ubumwe mu bice byawo by’inyuma, ukanagaragaza intambwe z’u Rwanda mu iterambere nyuma ya Jenoside
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw