Abafana Bakoze ibara binatuma ikipe yabo yishyurwa ibitego 2

Mu mpera z’iki cyumweru twasoje ikipe ya Liverpool yacakiranye na Sunderland ku kibuga cya Anifield abafana bashyize mu bikorwa umugambi wabo wo gusoho ka muri stade bakayisigamo abakinnyi n’abayobozi.Byasaga nkaho ntacyo byishe kuko byagaze kuri uyu munota Liverpool iyoboye n’ibitego 2-0.

Icyari gikurikiye ni ugusohoka .N’ubwo batabihuriyeho bose, abenshi basobotse bivovota, banajugunya amatike binjiriyeho mu kibuga.Byabaye nk’ibiha imbaraga Sunderland maze ku munota wa 82 yishyura igitego cya mbere kuri kufura ya Adam Jonson ndetse no kuwa89 yishyura icya 2 cya Jermain Defoe maze umukino urangira 2-2.

Imyigaragambyo nkiyi irabera ku bibuga hafi ya byose gusa mu buryo butandukanye. Nko ku ikipe ya Newcastle ngo bazajya bahaguruka ku minota itanu bakome amashyi banavugirize induru abakinnyi n’abayobozi babo . Kwa Arsenal ho nga bazinjira muri stade nyuma y’iminota 5 umukino utangiye.Muri Press conference (ibigoniro abatoza bagirana n’itangazamakuru ) harikugarukwa kuri iki kibazo cy’izamurwa ry’amatike ku bibuga. Gusa ntamutoza wigeze avugako bazagira icyo bahindura kuri uyu mwanzuro. Nyamara abafana ntibabikozwa.

Liverpool rero ibaye igitambo cy’imihini mishya .Haribazwa niba n’andi makipe azahungabanywa n’imyigaragamyo y’abafana. Ikindi gitegerejwe ni ukumenya icyo abayobozi ba Liverpool batangaza ku byabaye dore ko babitakarijemo amanota abiri. Ibi bitumye biyongeraho inota rimwe gusa bityo bagira 35. Twabibutsako ibitego bya Liverpool byari byatsinzwe na Roberto Filmino (59’) na Adam Lallana(70)

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe