Abafana ba Liverpool mu Rwanda, besheje umuhigo

  • admin
  • 12/10/2016
  • Hashize 8 years

Byarangiye kuri uyu wa 8 Ukwakira hashyizwe hanze umusaruro w’igikorwa cyari kimaze iminsi gikurikiranwa ku bafana ba Liverpool mu Rwanda, Rwanda Reds. Ni igikorwa cyo kwandikisha iyi fan club ku buryo bwemewe n’amategeko muri iyi ikipe mu Bwanogereza.

Nk’uko tubikesha abayobozi ba Rwanda Reds, ngo ubu byararangiye, bamaze kwakira welcome packs zigizwe n’amakarita, scarfs, amakaramu, uturango twa Liverpool two kwambara ku ntoki, strickers n’ibindi.

Ni igikorwa kije gikurikira ibindi by’indashyikirwa aba bafana hagiye bakora muri uyu mwaka, harimo nko kujya gusura urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera no gusura no gukina n’uruganda rwa Bralirwa.


Banasuye Urwibutso rwa Ntarama muri uyu mwaka

Basuye banakina n’uruganda rwa Bralirwa

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi wo kwakira welcome packs




Yanditswe na Lucky van RukundoMuhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2016
  • Hashize 8 years