Abadepite n’Abasenateri basabye ko abateje igihombo Leta babiryozwa

  • admin
  • 02/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Kuva mu mwaka wa 2015-2017 Leta yaburanye imanza 83 n’abo yirukanye, inyinshi irazitsindwa, biyitera igihombo cya miliyoni 224.

Ibi ni bimwe mu byo Komisiyo y’Abakozi ba Leta (PSC) yabwiye abadepite n’abasenateri kuri uyu wa Kane.

Perezida w’Inama y’Abakomiseri ba PSC, Habiyakare François, yavuze ko Leta yatsinzwe imanza 53 muri 83 yaburanye.

Izo manza Leta yazirezwemo n’abakozi 147 birukanwe mu nzego za Leta 43.

Habiyakare ati “Muri izo manza 83, Leta yatsinzwe imanza 53 zingana na 64% itsinda imanza 30 zingana na 36% byatumye igira igihombo kingana na Miliyoni 224 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Perezida w’abakomiseri yavuze ko muri izo manza Leta yatsindiye amafaranga 58.990.552 mu gihe yo yishyuye abayitsinze agera kuri 224.653 763 z’amafaranga y’u Rwanda.

Habiyakare yagaragaje kandi ko muri izo manza Leta yarezwe kwirukana abakozi butubahirije amategeko, kudaha abakozi ibyo bagenerwa n’amategeko, gusesa amasezerano y’akazi n’ibindi.

Aha yatanze urugero rw’abakozi bahoze ari ab’ikigo cya EWASA basezerewe badahawe ibyo amategeko abagenera mu gihe Leta yari isheshe amasezerano bari bafitanye.

Habiyakare kandi yagaragaje imibare y’abajuririye Komisiyo y’abakozi ba Leta, aho mu mwaka wa 2015-2016, Komisiyo yagejejweho ubujurire 416 naho mu mwaka wa 2013-2014 ubujurire bwari 206.

Ku kijyanye n’iki gihombo Leta yagize, abadepite benshi bahurije ku kuryoza abayobozi bagize uruhare mu micungire mibi y’abakozi bigateza Leta igihombo kubiryozwa nk’uko amabwiriza ya Minisitiri w’intebe rivuga ko uzajya agira uruhare mu guhombya Leta azajya abiryozwa.

Hon Harerimana Musa Fazil, Visi Perezida w’Umutwe w’abadepite yasabye ko amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo mu mwaka wa 2013 yatangira gushyirwa mu bikorwa, abagize uruhare mu gihombo Leta yagize bakabiryozwa.

Yagize ati “Yavuze ko bitajya birangiriraho ngo batsinzwe, ahubwo batangire baryozwe icyo gihombo bateje Leta ndetse banagezwe imbere y’ubutabera.”

Kimwe n’abandi bakurikiyeho, na bo basabye ko abateje igihombo Leta babiryozwa hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo mu mwaka wa 2013.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/11/2018
  • Hashize 5 years