Abadepite b’u Burundi banze kwitabira imirimo ya EALA mu Rwanda

  • admin
  • 06/03/2017
  • Hashize 8 years

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 6 kugeza kuri 17 Werurwe 2017, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) iri gukorera mu Rwanda, ari nayo nteko rusange ya nyuma ibayeho kugeza ubwo hazatorwa abadepite bashya, bazatangira imirimo kuwa 5 Kamena 2017.

Mbere y’uko itariki yo gutangira imirimo yayyo igera, itsinda ry’abadepite batanu mu icyenda bahagarariye u Burundi muri EALA bandikiye Perezida w’Inteko, Daniel Fred Kidega, bamumenyesha ko batazaza mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano wabo.

Ariko ubwo imirimo y’iyi nteko yafungurwaga na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere, abadepite bane gusa b’u Burundi nibo bari mu nteko rusange. Hari Amb Jeremie Ngendakumana, Ngenzebuhoro Frederic K, Dr Martin Nduwimana na Nsabimana Yves.

Naho abatigeze baza i Kigali ni Bucumi Emerence, Jean Marie Muhirwa, Ndahayo Isabelle, Ndarubagiye Leonce na Nengo Emmanuel.

Abarundi bagaragaje impungenge ku kuza mu Rwanda, nyuma y’umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi, wafashe indi ntera guhera muri Mata 2015, ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda kuba inyuma y’ababuhungabanyiriza umutekano, ariko rugasobanura kenshi ko nta nyungu rwabigiramo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye gufungura imirimo ya EALA ku mugaragaro, Perezida wayo, Daniel Fred Kidega, yavuze ko kuba hari Abarundi batitabiriye iyi Nteko rusange bitabuza imirimo yayo gukomeza.

Yagize ati “Amategeko ayigenga n’imirimo yayo, agena igihe tuvuga ko abayigize buzuye, mu birebana n’imibare, n’uguhagararirwa kwa buri gihugu kigize umuryango. Nibura buri gihugu kigomba kuba gihagarariwe n’abadepite batatu,”

Akomeza agira ati “Ubu rero iruzuye. Ndashaka kubisubiramo, nibyo koko abadepite batanu bagize u Burundi bangejejeho ikibazo kirebana n’umutekano wabo ubwo bazaba bari hano i Kigali mu Rwanda, kandi si ubwa mbere nakiriye ikibazo cy’umutekano gitanzwe n’abagize inteko, hari n’uburyo buboneye tubikemuramo.”

Akomeza avuga ko anyuza ubusabe bwabo kuri komisiyo ya EALA, bikanyuzwa mu bunyamabanga bikagezwa kuri Guverinoma y’u Rwanda, kugira ngo bamenye ko hari umutekano ukwiye ku badepite bose ba EALA.”

Depite Kidega yavuze ko nubwo bamwe mu badepite bamugejejeho ikibazo cy’umutekano, u Rwanda rwabijeje umutekano usesuye ku butaka bwarwo.

Ati “Nakoranye na Repubulika y’u Rwanda kugira ngo abadepite bose bari mu Rwanda babe bari muri hoteli zitekanye, kandi ndabishimira Guverinoma y’u Rwanda.”

Depite Patricia Hajabakiga uhagarariye u Rwanda muri EALA akaba ari nawe ukuriya Abanyarwanda bari muri iyo nteko, nawe yashimangiye ko kuba hari Abarundi bataje nta kibazo cyigeze kibamo.

Ati “Nta kibazo gihari kuko Abadepite b’i Burundi barahari, kandi umubare wa ngombwa ukenewe kugira ngo dufate ibyemezo urahari, ngira ngo nanavuga ko ataribo bonyine badahari.”

Yakomeje agira ati “Hari n’abandi baturuka mu bindi bihugu badahari ku mpamvu zitandukanye, nk’uko nanjye twaba duhurira nka Nairobi nkarwara cyangwa hakaba impamvu.”

Perezida wa EALA, Fred Kidega yavuze ko kuba hari abadepite bane b’u Burundi gusa bitavuze ko abahagarariye ibindi bihugu bose baje, ariko abataje bagomba kubitangira ibisobanuro.

Yagize ati “Aba badepite batanu b’u Burundi bataje ndabageraho mbaza aho bari, niba baraza, niba bataraza mbaze impamvu. Ni kimwe n’undi mudepite wese, amategeko agenga EALA arasobanutse ku birebana no gusiba, agomba gukurikizwa.”

Ubwo yafunguraga imirimo ya EALA i Kigali, Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu by’akarere gukorera hamwe nubwo hatajya hapfa kubura ‘ibidatunganye’ .

Mu myaka itanu ya manda aba badepite basoje, EALA ivuga ko hagiye habamo ikibazo cy’ubushobozi buke mu mikoro, ku buryo byagiye bisaba ko ibikorwa byinshi bikorerwa icyarimwe, hagamijwe gukoresha ubushobozi buke.

Muri iyo myaka itanu kandi EALA ivuga ko hemejwe imishinga 27 y’amategeko, hatorwa raporo 80, imyanzuro 63, hanasubirwamo amategeko agenga imiyoborere y’iyi nteko.

EALA iteraniye mu Rwanda muri gahunda yo kuzenguruka ibihugu byose bigize umuryango hagamijwe kwegereza abaturage ibikorwa byabo. Yaherukaga guteranira mu Rwanda mu Ugushyingo 2015.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 06/03/2017
  • Hashize 8 years