Abadepite bo muri Kenya 8 bavuze ko abakuru b’ibihugu bitanu bigize EAC bazahura nigaruka kubera u Burundi.

  • admin
  • 16/12/2015
  • Hashize 8 years

Abadepite bakomoka muri Kenya, barashinja abakuru b’Ibihugu mu muryango wa Afurika y’Ibusirazuba gukomeza kurebera ibibera mu Burundi, mu gihe abaturage bakomeje kwicwa umunsi ku wundi.

Aba bayobozi ngo ntacyo barimo gukora ngo bahagarike ubwicanyi burimo kuba. Abadepite barindwi bakoze umuryango witwa ‘caucus’, ugamije gutabariza ibibera mu Burundi, bashinja aba bayobozi gukora ibyo bise “Kwicara hanze y’uruzitiro, mu gihe igihugu cy’igituranyi kirimo gushya”. Depite Ababu Namwamba uyobora uyu muryango, yasabye inshuti z’u Burundi, kwishyira hamwe bakamagana ubwicanyi bavuga ko bukomeje gufata indi ntera mu Burundi. Mu byumweru bibiri gusa, ikinyamakuru daily nation cyavuze ko Abarundi barenga 100 bishwe.

Namwamba yagize ati “Kugeza ubu buri muntu urabona arimo gutinya kugira icyo yakora mu Burundi cyangwa ngo atange umuti w’icyakorwa, nyamara umubabaro urakomeje, nta muntu yewe urimo no kuvuga ukuri ku birimo kubera muri iki gihugu.” Yakomeje agira ati “Turashaka kubwira abakuru b’ibihugu bitanu bigize EAC barimo kurebera ibibera mu Burundi, ko batagize icyo bakora amateka azagira icyo ababwira kandi mu buryo bukomeye.”

Kugeza ubu aba badepite uko ari barindwi bagize iri tsinda, baravuga ko bagiye kujya mu Burundi bityo bazaze bavuga ibibera muri iki gihugu.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/12/2015
  • Hashize 8 years