Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo giteza imbere umurimo

  • admin
  • 24/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko,batangaje ko bamaze kwemeranya na guverinoma ku mushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB).

Hari kuri uyu wa Mbere ubwo bakomezaga kwiga kuri uyu mushinga hemezwa raporo ya nyuma izashyikirizwa biro y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma ikazagezwa ku nteko rusange. Umuyobozi w’iyi Komisiyo Mukazibera Agnès, yabwiye IGIHE ko bamaze iminsi biga ku mushinga w’itegeko rishyiraho ikigo CESB(Capacity Development and Employment Services Board) kandi ko bamaze kwemeranya na guverinoma kuri buri ngingo. Yagize ati″Twamaze kwemeza ingingo zose zigize uyu mushinga w’itegeko kuko twabyemeranyijeho na Guverinoma.Ubu tugeza ku ntambwe ya nyuma yo kwemeza raporo izashyikirizwa biro y’Inteko Ishinga Amategeko mbere yo gushyikirizwa Inteko rusange.
Abadepite bari bitabiriye iki gikorwa

Muri Nyakanga umwaka ushize ubwo yasobanuriraga abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko imikorere n’ishingano z’iki kigo, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith, yavuze ko ku bijyanye no guhuza ibikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abakozi ba Leta, iki kigo kizajya gisesengura amakuru ajyanye n’ubushobozi bw’abaturage bashaka akazi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Yagize ati “Imwe mu mbogamizi dufite ni uko abatanga ubumenyi badahuza neza n’abakoresha, nta huriro riri hagati y’ubumenyi butangwa mu mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Iki cyuho ni kimwe mu by’ingenzi twatekerejeho dushaka gushyiraho iki kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB).’’ Iki kigo kitezweho kubaka ubushobozi bugendanye n’umurimo.Kizafata zimwe mu nshingano zari zifitwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubaka ubushobozi bw’abakozi(NCBS), Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ndetse na Komisiyo y’igihugu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Depite Mukazibera, yasobanuye ko zimwe mu nshingano z’ibanze z’iki kigo harimo gutanga inama kuri gahunda ziteganyijwe no guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihugu z’iterambere, ingamba z’iterambere ry’abakozi ba Leta ndetse na gahunda z’igihugu z’umurimo. Abasesenguzi b’iki kigo bazaba banashinzwe gukurikirana no gufata amakuru y’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu no hanze, banahuze ubumenyi bwabo n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Ikigo CESB kizashyiraho uburyo bwo kumenya amakuru agezweho y’isoko ry’umurimo, gutangaza ikigero cy’ubumenyi buboneka mu gihugu n’ubukenewe, no gutanga aya makuru ku bafata ibyemezo muri Guverinoma n’inzego z’abikorera.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/05/2016
  • Hashize 8 years