Abadepite batumije abaminisitiri babiri kubera ibibazo basanze mu turere
- 20/05/2020
- Hashize 4 years
Inteko Ishinga Amategeko yatumije Minisitiri w’imari n’igenamigambi na Minisitiri w’Ubuzima, ngo batange ibisobanuro ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari ndetse n’ibibazo mu buvuzi bigihari, nyamara harafashwe imyanzuro yo kubikemura mu myaka yashize.
Icyemezo cyo gutumiza aba ba Minisitiri cyafashwe ku wa Mbere ubwo hasuzumwaga raporo ya Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, ijyanye n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu mezi atandatu ya mbere ya 2019/2020.
Muri rusange, Komisiyo yasanze igipimo cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari kikiri hasi ugereranyije n’amezi yari asigaye, ariko igaragarizwa impamvu zirimo amafaranga atabonekera igihe, abaterankunga batinda gutanga amafaranga n’ibikorwa byatinze kubera inyigo cyangwa amasoko byatinze gutangwa.
Mu turere twose muri Werurwe 2020, twari tumaze gukoresha miliyari 322.6Frw ku ngengo y’imari, bingana na 48%. Kuva tariki ya 1 Nyakanga 2019 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2019 hari hamaze gukoreshwa miliyari 245.4 Frw, bingana na 36%.
Ku bireba Minisitiri w’Imari Dr Uzziel Ndagijimana, Komisiyo yagaragaje ko hari ibibazo bitarakemuka mu ivugururwa ry’ingengo y’imari bituma hari imishinga idindira. Birimo nk’imishinga itangira gukorwa igahagarikwa kubera ko ingengo y’imari yari igenewe yagiye mu yindi mishinga yihutirwa, n’imishinga y’iterambere itarakorewe inyigo ihita ikurwa mu ivugururwa.
Ibindi bibazo biri mu itangwa ry’amasoko birimo inyigo z’imishinga n’itangwa ry’amasoko bifata umwanya munini bigatuma imishinga itinda gutangira, amwe mu masoko atangwa hatabanje gutegurwa aho imishinga izakorerwa ndetse n’ubujyanama mu mategeko n’amasoko budatangirwa igihe.
Hari ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro bitarakemuka kandi byaragiye bigaragara no mu myaka yashize, bityo bikaba bigomba kuzaganirwaho n’inzego bireba kugira ngo hamenyekane impamvu bidakemuka, babifatire ingamba hamwe bikemuke.
Hagarutswe kandi ku kibazo cy’abaturage bubatse ibyumba by’amashuri mu Karere ka Gicumbi batarishyurwa. Depite Athanasie Nyiragwaneza, yavuze ko imishinga myinshi idindizwa no gukererwa mu gutanga amasoko, agasanga ‘hakenewe ingamba zihamye zo kurwanya iki kibazo burundu’.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi ndetse n’iy’ubuzima zizitaba Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu zitange ibisobanuro birimo serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’inzobere z’abaganga ku bitaro bya Gahini n’ibya Rwinkwavu muri Kayonza, aho zahawe inshingano zo gufasha abaturage ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kikavuga ko kitazishingira serivisi zatanzwe n’abo baganga.
Ikindi kibazo ni serivisi zitangwa n’inzobere z’abaganga ku bitaro bya Rilima mu Bugesera zitishyurwa na Mutuelle de Santé, bikaba ari imbogamizi ku baturage bayikoresha kuko batabasha kubona izo serivisi.
Mu Karere ka Rwamagana kandi hagaragaye Post de Santé zafunze imiryango ku bwo kutishyurwa serivisi z’ubuzima ziba zatanze. Hari kandi n’ikibazo cy’izidakora kuko zidafite ibikoresho.
MUHABURA.RW