Abadepite batoye umushinga w’Itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba

  • admin
  • 31/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abadepite batoye umushinga w’Itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo nyuma y’aho bemeje ishingiro ry’Umushinga w’Itegeko rikuraho itegeko no 53/2010 ryo ku wa 25/01/2011 rikuraho ikigo cy’umutungo kamere izi nshingano zarimo.

Inshingano iki kigo kizagira zari zimwe mu zari zifitwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere kigiye guseswa kikabyazwamo ibigo bitatu, birimo, Ikigo gishinzwe Mine, Amavuta na Gaz mu Rwanda, igishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda n’igishinzwe Gucunga no guteza Imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda ,byose byakorerwaga muri RNRA.Imishinga y’amategeko ashyiraho ibi bigo yose yamaze gutorwa y’amategeko.

Ku wa 27 Mutarama 2017, nibwo Inteko Ishinga Amategeko yatoye ishingiro ry’iyo mishinga y’amategeko hakurikiraho kuyajyana muri Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, kugira ngo yongere iyigeho.

Gusa bamwe mu badepite bagaragaje impungenge bafite mu bibazo byazavuka haramutse hatowe itegeko rishyiraho iki kigo.

Depite Gatabazi yagize ati “Nk’uko byagaragaye ko mu gucunga amashyamba hakorwa ubushakashatsi icyo nshaka kumenya ni uko niba amazi azacungwa ari amazi yo mu biyaga, amazi atemba yo mu migezi, cyangwa amazi yose akoreshwa mu by’ubuhinzi ndetse n’amazi ashobora kuba yatangirwa kugira ngo atangiza ibihingwa, ndagira ngo menye ngo ni ayahe mazi bazagarukiraho?”

Depite Mporanyi yabajije ikibazo kiragaraga mu ngingo ya 33 yo muri uwo mushinga, ivuga ko abakozi bakoraga muri icyo kigo bazahita bakomereza muri ibyo bizaba byashinzwe ariko yibaza ku bakozi bazakiyobora bari barimo badafite ubumenyi kandi icyagendeweho RNRA ikorwamo ibigo bitatu kwari ukugira ngo hazabeho imikorere myiza.

Ati “ Kuba twabishyize mu itegeko tukavuga ko abakozi bari muri RNRA bazahita baherako bajya muri icyo kigo hakurikijwe inshingano zacyo, niba hazaba harimo abadafite ubushobozi bizagenda bite, nta kuntu twakwandika tugashyiramo ko ari abazaba bujuje ibisabwa?”

Yagaragaje impungenge ko abazaba bayobora icyo kigo badafite ubushobozi bashobora kuzitwaza iryo itegeko.

Depite Nyirarukundo Ignacienne uyobora iyi komisiyo, yavuze ko muri iki kigo amazi azacungwa nk’umurage w’umutungo kamere abantu bose bagomba gucunga bakazanawusigira abazabakomokaho, harimo imigezi, ibiyaga, naho ibyo kuyakwirakwiza biri mu nshingano z’ababishinzwe.”

Yongeyeho ko ibyo Mporanyi yibaza by’abakozi bazayobora badafite ubushobozi atari byo kuko n’ubusanzwe abo barimo babufite kuko abakozi ba Leta binjira mu myanya ari uko bafite ubushobozi, hakazashingirwa ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo.

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatoraga ishingiro ry’itegeko rishyiraho ibi bigo ku wa 27 Mutarama 2017, Minisitiri w’Umutungokamere Vincent Biruta yavuze ko ihuzwa ry’ibi bigo ryagaragaraga nk’umutwaro kuri RNRA bitewe n’inshingano nyinshi cyari gifite, avuga ko iyo mirimo izarushaho gukorwa neza nihavamo ibyo bigo uko ari bitatu.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 31/01/2017
  • Hashize 7 years