Abadepite batoye itegeko rishya rigena itangwa ry’imisoro ku mitungo itimukanwa

  • admin
  • 03/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze, aho ryongereye imisoro ku mutungo utimukanwa, rikuraho umusoro ku nzu ituwemo na nyirayo.

Ubwo Guverinoma yagezaga umushinga w’iri tegeko imbere y’Abadepite, byari biteganyijwe ko inzu yo guturamo iri munsi ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda itazajya isoreshwa, iyarengeje igasoreshwa agaciro ka yo kavanywemo izo miliyoni 30 Frw.

Ni ingingo yateje impaka kuko yateganyaga ko n’iyo yaba ari inzu nyirayo atuyemo irengeje miliyoni 30 Frw azajya asorera agaciro karenga kuri izo miliyoni. Ku rundi ruhande ariko umusoro ku nzu wongerewe uva kuri 0.1% ugera kuri 1%.

Nyuma yo gutora iri tegeko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye itangazamakuru ko nta mpungenge bikwiye gutera ko umusoro wiyongereye ku basorera inzu.

Yagize ati “Abantu bishyuraga 0.1% ni abantu bake cyane babaga bafite impapuro mpamo bagera nko ku 3000 mu gihugu hose, kuri benshi ahubwo uyu musoro ni mushya … Ahubwo abari basanzwe bawutanga niba ari inzu batuyemo ubu basonewe.”

Igipimo cy’umusoro kuri buri nyubako yo guturamo uretse ituwemo na nyirayo cyashyizwe kuri 1% ry’agaciro ku isoko ry’inyubako; inyubako zagenewe ubucuruzi, gishyirwa kuri 0.5% mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ishoramari.

Inyubako z’inganda, iz’ubucuruzi buto n’ubuciriritse ndetse n’izindi zisigaye zose, igipimo cy’umusoro kizaguma kuri 0.1%.

Igipimo ku butaka bwo guturamo ni metero kare 300; buri metero kare izajya yiyongeraho izajya isorerwa umusoro wiyongereyeho 50%.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu mutwe w’Abadepite, Mukayuhi Rwaka Constance, yasobanuye ko itegeko ryari risanzwe rimaze imyaka irindwi byabaye ngombwa ko rivugururwa kuko byagaragaye ko inzego z’ibanze zitabasha kwibonera 10% by’ingengo y’imari zikenera mu gutanga serivisi zikwiriye ku baturage no gukora ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko hashakwa uburyo inzego z’ibanze zabona amikoro yazo aho kugira ngo iteka zihore zishingiye ku ngengo y’imari ya Guverinoma.”

Mu bizazamura uwo mutungo, hongerewe umusoro ku mutungo utimukanwa. Igipimo cy’umusoro cyari gisanzwe cyari 0.1% by’agaciro k’umutungo ariko ubu hamwe na hamwe cyakubwe inshuro icumi.

Depite Mukayuhi yanasobanuye ko abashoramari bubaka inyubako zo guturamo z’amagorofa boroherejwe imisoro, izifite nibura amagorofa ane kugira ngo ‘zibe nyinshi Abanyarwanda babashe kuzituramo kuko ubutaka bwacu butiyongera.’ Bazajya bishyura bagabanyirijwe 50%.

Naho umusoro ku butaka wasimbuye amahoro yishyurwaga ku butaka, azajya atangwa ku gipimo kigenwa n’Inama Nyjanama kuri buri metero kare ariko icyo gipimo kikaba kizaba kiri hagati ya 0 na 300 Frw kuri metero kare. Hazajya hitabwa ku cyo ubutaka bwagenewe, niba ari ubworozi cyangwa ubuhinzi.

Ubusanzwe umusoro w’umutaka wari kuva kuri 30-80 Frw kuri metero kare.

Byongeye, igipimo cy’umusoro cya 1% by’agaciro k’inyubako ku isoko giteganyijwe kuzagerwaho mu myaka ine, aho guhera ku mwaka wa mbere ukurikira igihe iri tegeko ritangiye gukurikizwa, igipimo cy’umusoro kizaba 0.25%; cyiyongere kuri 0.5% mu mwaka wa kabiri; kuri 0.75 % mu mwaka wa gatatu; mbere yo kugera kuri 1% guhera ku mwaka wa kane.

Uretse umusoro wasonewe ku nyubako ku nzu imwe yo guturamo ifatwa nk’icumbi rya nyirayo, itegeko ryatowe ryasoneye umusoro inyubako za leta iyo zidakora imirimo ibyara inyungu; hasonerwa izubakiwe abatishoboye; izikorerwamo n’abahagaririye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda iyo nabo basonera zikorerwamo n’abaruhagarariye mu bihugu byabo; hanasonewe ubutaka bukoreshwa ubuhinzi n’ubworozi butarenze hegitari ebyiri.

Chief editor

  • admin
  • 03/08/2018
  • Hashize 6 years