Abadepite batoye itegeko rikuraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco

  • admin
  • 03/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abadepite batoye itegeko rikuraho itegeko rishyiraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco, inshingano z’icyo kigo zihuzwa n’iz’Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo.

Byakorewe mu nteko rusange yateranye kuri uyu wa Mbere, nyuma ya raporo yakozwe na Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku isuzumwa ry’umushinga w’itegeko rikuraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, aherutse gutangaza ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2019, yemeje ko Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo bihuzwa bigakora ikigo kimwe cya Leta.

Yavuze ko ari mu rwego rwo kubungabunga, kurengera no guteza imbere Umurage w’Igihugu, Ururimi rw’Ikinyarwanda, Umuco n’Indangangaciro zawo nk’Umusingi w’Ubumwe n’Agaciro by’Abanyawanda.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko kandi ibi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere no kubungabunga umuco, ururimi n’amateka nyuma yo kubona ko ibyo bigo bitatu bifite inshingano zisa, kuko umuco, ururimi n’amateka bifitanye isano.

RALC yashyizweho n’ Itegeko n° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010.

AMAVU N’AMAVUKO Y’INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO

Hari hashize igihe kirekire Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, abato n’abakuru, basaba ko habaho urwego rw’Igihugu rwita by’umwihariko ku rurimi, umuco n’amateka by’u Rwanda.

Babigaragaje cyane cyane igihe Komisiyo yari ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga yazengurukaga ibaza abaturage ibyo bashaka ko byashyirwa muri iryo tegeko risumba ayandi muri Repubulika y’u Rwanda.

Barushijeho kubyerekana igihe bemezaga Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2013, harimo ingingo ya 50 n’iya 51, imwe ishyiraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, indi yerekana inshingano za Leta zo kurengera imigenzo myiza gakondo n’umuco by’Igihugu.

N’uko byateganywaga n’ingingo ya 50 y’Itegeko Nshinga, Itegeko no 01/2010 ryo ku wa 29 Mutarama 2010 rigena Inshingano, Imiterere n’Imikorere by’Inteko ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 05/02/2010.

Ku itariki ya 7 Ukuboza 2011, Inama y’Abaminisitiri yashyizeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe guhuza ibikorwa bya buri munsi by’Inteko afatanyije n’ubuyobozi bw’amashami iry’Ururimi, iry’Umuco n’iry’Imari n’Ubutegetsi.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 25 y’Itegeko no 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010; Iteka rya Perezida no 24/01 ryo ku wa 9 Nyakanga 2012 ryashyizeho Intiti 15 zigize Inama Rusange y’Inteko, bamaze kwemezwa n’Umutwe wa Sena. Batangiye imirimo yabo Nyakubahwa Minisitiri w’Itebe amaze kwakira indahiro zabo ku wa 25 Kamena 2012.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yashyizwe mu nzego zihariye z’Igihugu nk’uko bigaragara mu ngingo ya 139 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 03/08/2020
  • Hashize 4 years