Abadepite batabarije umwana watawe na nyina agasigara mu kiraro cy’ingurube

  • admin
  • 31/10/2017
  • Hashize 6 years
Image

Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi batabarije umwana w’umukobwa uvuka i Muhanga watawe na Nyina kwa Nyirakuru agasigara amurerera mu kiraro cy’ingurube.

Ikibazo cy’uwo mwana cyazamuwe ubwo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda yagezaga ku bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, raporo y’ibikorwa byayo byo mu mwaka wa 2016-2017 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018, kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukwakira 2017.

Uwo mwana amaze gutabwa na nyina, yafashwe nabi atangira kugaragaza ibibazo by’imirire mibi. Abadepite babwiwe ko ingingo z’umubiri we zatangiye kononekara, biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga.

Nyina yafashe icyemezo cyo guta uwo mwana bitewe n’uko nyirakuru atamwemeraga, ahitamo kumushyira nyina.

Bimwe mu byababaje abagize inteko birimo kuba muri iyo raporo havugwamo ko Akarere ka Muhanga kageneye Nyirakuru w’uwo mwana ibihumbi 100Frw, mu gihe ari we wagize uruhare mu kurerera uwo mwana mu kiraro cy’ingurube.

Depite Mukakarangwa Clotilde yagize ati “Hari aho bigaragaga ko Akarere ka Muhanga ngo katanze ibihumbi 100Frw kabiha uriya nyirakuru Esperance kandi bigaragara ko yamufashe nabi akaba mu kiraro cy’ingurube.

Yakomeje agira ati “Ese ayo amafaranga yari ayo kubaka aho aba? Ese uriya muntu watinyutse akamushyira hariya azayakoresha agire icyo amumarira? Akarere ka Muhanga kashingiye kuki gatanga ariya mafaranga?”

Depite Muhongayire Christine nawe yagaragaje intimba atewe n’imibereho y’uwo mukobwa yibaza ku butabera uwo mwana yahawe kugira ngo arenganurwe.

Ati “Ni ukuri iri ni ihohoterwa rikomeye! Ngo na Nyirakuru baramufunze barangije barongera baramufungura. ”

Yasabye ko akarere gakwiye gushakira uwo mwana, uri mu kigero cy’imyaka 17 ahandi aba aho kugira ngo akomeze abane na nyirakuru kandi ari we watumye abaho nabi.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine yasobanuye ko icyo kibazo cyatangiye gukurikiranwa ku buryo kizasigira isomo abantu bafata abana nabi.

Ati “Twagezeyo dusanga icyihutirwa ari ukumujyana kwa muganga kuko yari afite imirire mibi. Tumujyana mu bitaro,akarere kemera kumufasha gaha Nyirakuru ibimutunga.Iyo bajyaga kugaburira uwo mwana, bafataga ibiryo bakamujugunyira nkujugunyira imbwa aho yabaga bari barahafunze.”

Yatangaje ko urubanza uwo nyirakuru akurikiranywemo gufata nabi umwuzukuru we ruzaba rwatangiye kuburanishwa mu minsi iri imbere. Yavuze ko na nyina w’uwo mwana nawe yamaze kuboneka akazahamagazwa mu rubanza.

Nirere yasobanuye ko uwo mwana yafashwe akajyanwa mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga cyo mu karere ka Muhanga, ku buryo hari icyizere ko ubuzima bwe buzongera bukamera neza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/10/2017
  • Hashize 6 years